Cristiano Ronaldo yambitse impeta Georgina Rodríguez

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo, yasabye umukunzi we Georgina Rodríguez ko yamubera umugore. Aba bombi batangiye gukundana mu 2016 ndetse bafitanye abana babiri.

Aug 12, 2025 - 10:04
Aug 12, 2025 - 13:26
 0
Cristiano Ronaldo yambitse impeta  Georgina Rodríguez

Kuri  uyu wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025 ahagana  nimugoroba, ni bwo Georgina Rodríguez yashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagaram, bwerekana ko yamaze kwambikwa impeta.

Iyo foto ikaba  itagaragaza amasura ya bombi ariko amaboko agararaga, ndetse urutoki rwa Georgina rwari rwambaye impeta nk’ikimenyetso cy’uko yasabwe na Ronaldo kumubera umugore.

Anagambo  aherekeza iyo foto yagize ati “Navuze yego bya none ndetse n’ibihe bidashira.”

Christiano Ronaldo na Georgina bahuriye mu mujyi wa Madrid muri Espagne ubwo uyu mugore yakoraga mu iduka ricuruza imyenda rya Gucci, kuva ubwo batangira kugirana umubano wihariye.

Mu mwaka wa  2017 nibwo Rodriguez yabyaranye na Cristiano umwana wa mbere, mu 2022 babyarana undi umwe; bakiyongera ku bandi batatu uyu mugabo yari asanganywe.

Ubusanzwe Cristiano Ronaldo akinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, akaba ari mu bakinnyi b’ibihe byose kuko yatwaye ibikombe byinshi mu byo yakiniye, bikiyongera kuri Ballon d’Or eshanu zimugira uwa kabiri wabikoze mu mateka nyuma ya Lionel Messi ufite umunani.

Lucien KAMANZI

Cristiano Ronaldo yambitse impeta Georgina Rodríguezbafitanye abana babiri