Rwamagana: Abasuye umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuga ko ari isoko yo gukora cyane

Nyuma yo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu karere ka Nyagatare, abatuye umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana n’abayobozi babo batangaza ko bahakuye amasomo arimo gukora cyane bituma besa imihigo.

Aug 11, 2025 - 14:35
Aug 12, 2025 - 17:38
 0
Rwamagana: Abasuye umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuga ko ari isoko yo gukora cyane

Mu mihigo basanganywe irimo  kunoza isuku, kubungabunga ibikorwaremezo bigenda byiyongera mu mujyi nk’isoko yo kugira umujyi ukeye, bavuga ko bagiye gushyiramo imbaraga   bifashishije ibyo bigiye muri uru rugendo.

Aba basuye igice cya mbere cy’umuhora wo kubohora igihugu n i 153 barimo abayobozi mu ngeri zinyuranye, abikorera,abagore n’urubyiruko ; basuye ku mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu, basura umusozi wa Nyabwishongwezi aho Intwari Major Gneral Frad Gisa Rwigema yaburiye ubuzima.

Banasuye Gikoba ahazwi nk’AGASANTIMETERO ahari indaki ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwe abatutsi. Aha hose basobanurirwa ubutwari bw’Inkotanyi.

Abatuye umurenge wa Kigabiro bavuga ko uburyo basobanuriwemo amateka bakamenya uko ingabo zari iza RPA zitanze mu bihe bitari byoroshye ;  zaranzwe n’indangagaciro zikomeye zirimo gukunda igihugu,kugira intego no kudacika intege ndetse n’ikinyabupfura. Bavuga ko izi ndangagaciro nabo zigiye kubaranga mu byo bakora.

Kayumba Brave ni umwe mu basuye uyu muhora avuga ko kuri we amateka yasobanuriwe yungutse ubumenyi ku mateka, ariko atari ayo kumva gusa ahubwo amubereye inzira yo gukora cyane.

Agira ati “Maze kumva aya mateka n’uburyo Inkotanyi ku rugamba zari zifite indangagaciro n’ ubu zigikomeyeho zirimo kwitanga ,gukunda igihgudu, kudasubira inyuma ku ntego no kugira (displine), nanjye izi ndangagaciro ngiye kuzigira intwaro mu byo nkora kandi ni nako kwitura uwayoboye urugamba. Mu gihe turimo kugira uruhare mu gukora neza tuba tumwituye rwose kandi tugomba kubikomeza dukora neza.”

Mugenzi we Alice Iradukunda na we avuga ko yize byinshi bizajya bimufasha kwesa imihigo kandi ko nk’urubyiruko imbaraga ze zigomba gukora ibyiza.

Ati “Maze kumva aya mateka mfashe ingamba zo gufatanya na bagenzi banjye tukesa imihigo irimo kurwanya ibiyobyabwenge, ingeso mbi mu rubyiruko,  gufatanya n’ubuyobozi muri gahunda zose. Niko twitura umukuru w’igihugu uturangaje imbere mu gihugu cyiza gifite umutekano n’ubuyobozi bwiza.”

Muri aba basuye uyu muhora harimo n’ababyeyi. Bavuga ko bafashe ingamba z’uko aya mateka bazajya bayaganiriza abana mu miryango. Ndayishimiye Jean Paul  ni umubyeyi utuye mu mugi wa Rwamagana.

Agira ati “Amateka twumvise ntabwo ari amasigarakicaro, twe nk’ababyeyi by’umwihariko njyewe rwose tugomba kuyigisha abana bacu mu miryango, kuko icyo umubyeyi abwiye umwana mu muryango ni ubutumwa bwubaka kandi umwana arabwumva. Icyo gihe umubyeyi aba agaragaje kumva neza indangagaciro z’Umunyarwanda no kuzigisha urubyiruko kandi ni inshingano.”

Rushimisha Mariko  uyobora umurenge wa Kigabiro  asaba abatuye uyu murenge guhora bazirikana igihango bafitanye n’ababohoye igihugu, bikababera inzira yo kugikunda no guharanira kucyubaka bazirikana indangagaciro z’ukuri.

Ati “Abatuye umurenge turabasaba kuzirikana ko bagomba kunambana n’igihango bafitanye n’Inkotanyi, bakabigaragariza mu bikorwa kandi ibikorwa byose bikaba ari ibikorwa byiza by’indashyikirwa n’intangarugero bagendeye ku ndangagaciro bumvise basobanurirwa amateka.”

Abo mu murenge wa Kigabiro basuye umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu ku gice cya mbere cyawo kiri mu karere ka Nyagatare, mu biganiro banagaragaza ko bafite inyota yo kuzasura n’ibindi bice. Uyu mukoro ubuyobozi butangaza ko ugomba kuzakorwa, kuko gusura ahari amateka ari ugutereka ubumenyi mu baba bagiyeyo.

TITIEN MBANGUKIRA/ RWAMAGANA