Inkingi Choir yo muri RP Kigali yashyize hanze indirimbo “Aho Hera “
Iyi ndirimbo ibaremamo imbaraga ibibutsa ko ni bagera mu ijuru batazongera kubabara ukundi, ndetse ko bazibagirwa imiruho y’isi aho bazibera mu munezero udashira INKINGI Choir iri muri chorale zihagaze neza cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gihe.
Mu ndirimbo yabo nshya “ Aho Hera” hari aho baririmba bati “aho hera, aho hera nitugerayo tuzanezerwa tuzibagirwa imiruho y’isi twibere mu munezero udashira”.
Uwumukiza Emmanuel ni umuyobozi wa chorale Inkingi yabwiye ibitangazamakuru bya IZUBA ko banditse iyi ndirimbo bashaga kubwira abantu ko abazanesha isi y’umwijima, bazaba ahera ari naho havuye indirimbo “Aho Hera”.
Ati “Umwe mu baririmbyi bacu yagize ihishurirwa ni uko abona igihugu kizabamo abanesheje isi y’umwijima niko kuyandika avuga ko yifuza cyane kuzagera mu gihugu cy’ijuru aho umukiza yateguriye abamukunda bakamwizera, ahataba amarira , ibyago ndetse n’intambara aho bazambikwa amakamba y’uko banesheje kandi ko yifuza kuzabanayo n’abantu bose.”
Yongeraho ati “Mu by’ukuri igihe kirageze ngo abantu bakire Umwami n’Umukiza kugira ngo tuzabane mu gihugu cyo mu ijuru, byaba bibabaje rero hari umuntu usigaye kandi Yesu yaraje mu isi kugira ngo aducungure twese ndetse yanaducunguje amaraso ye y’igiciro cyinshi.”
Yasabye abantu gukunda Imana, kuyizera ndetse no kuyiringira muri byose kuko ari umufasha utabura mu byago ndetse no mu makuba”
Inkingi Choir ikorera umurimo w’Imana muri CEP RP-Kigali College, imaze gushyira hanze indirimbo makumyabiri n’eshanu(25) ziri mu majwi n’amashusho zirimo.
Muri izo harimo Mwema, Yanyishyuriye, ndetse na Tuzatarama iri mu zakunzwe cyane.
Iyi chorale kandi isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, gusura abarwayi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abababaye aho bari no kwitegura gufata amajwi (live recording) mu kwezi kwa 11.
Yesu ashimwe
INKINGI FAMILY CHOIR CEP RP-KIGALI COLLEGE
twishimiye kubasangiza indrimbo nshya yacu yitwa AHO HERA
https://youtu.be/QNU-470Bh4w?si=6D-8wK35ScCJgofz
Like , comment, share n'Inkunga ikomeye
Be blessed ????????
