Meddy Agiye Gukorera Igitaramo mu Rwanda
Umuhanzi Ngabo Medal uzwi nka Meddy mu muziki nyarwanda, yatangaje ko amaze igihe kirekire yitegura gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda nyuma yo kuhava akimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi ni bimwe mu byo uyu muhanzi yagarutseho mu kiganiro na B&B FM cyasohotse ku wa 4 Nyakanga 2026. Cyabereye mu rugo rwe aho atuye muri Amerika. Ubwo umunyamakuru yari amubajije niba ateganya gutaramira mu Rwanda, Meddy yavuze ko amaze igihe abyitegura.
Meddy wabanje kwita ku bana be babiri n’umugore kuko amaze kugira umuryango, yagize ati "Ibyo ndi gutegura ni byo byiza kurusha ibyashize. Gahunda ndayifite nyimaranye igihe kinini cyane. Hari igihe uba wumva igihe kigeze. Ntabwo nabicisha inyota. Ibyo nakoze mbere ndashaka kubikuba kabiri. N’abana nzabazana".
Meddy yirinze kwemeza igihe ndetse n’ahantu iki gitaramo cye kizabera.
Meddy amaze igihe yarinjiye mu ndirimbo z’ubutumwa bwamamaza ijambo ry’Imana.
Meddy aheruka gutaramira i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019. Hari mu gitaramo cya East African Party cyabaga buri tariki ya mbere buri mwaka.
By Jane Uwamwiza

