Umutoza wa Canada Jesse Marsch yababajwe cyane na Ismael Kone
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Canada, Jesse Marsch, yavuze ko yababajwe cyane n’imvune ikomeye Ismael Kone yagize mu mukino batsinzemo Qatar ibitego 6-0 mu gikombe cy’Isi cya 2026, aho uyu mukinnyi yavunitse ukuguru bikomeye kugeza n’abari ku ruhande rw’ikibuga bumvise amagufa avunika.
Nubwo Canada yanditse amateka yo kubona intsinzi yayo ya mbere mu gikombe cy’Isi cy’abagabo, ibyishimo byayo byakomwe mu nkokora n’imvune ya Ismael Kone yabaye ku munota wa 54 w’umukino.
Kone yavunitse nyuma yo gukinirwa nabi n’umunya-Qatar Assim Madibo. Uyu mukinnyi yaguye hasi afite ububabare bukomeye, ahita atwarwa ku ngobyi ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho. Nyuma yo gusuzumwa byemejwe ko yavunitse ukuguru.
Imvune ya Ismael Kone. (Source: the guardian)
Marsch yagize ati: “Twese twarahungabanye. Numvise amagufa ye avunika. Byari ibintu bibabaje cyane kubona.” Aya magambo agaragaza uburyo uyu mutoza yakiriye nabi iyo mpanuka yabaye imbere ye ku kibuga.
Amakuru yatangajwe nyuma y’umukino yemeza ko Kone yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo abagwe, mu gihe Madibo wamukoreye ikosa yaje no kumusaba imbabazi nyuma y’umukino.
Imvune ya Ismael Kone. (Source: the guardian)
Nubwo Canada yishimiye intsinzi y’amateka yabonye imbere ya Qatar, imvune ya Ismael Kone yabaye inkuru y’ingenzi cyane kurusha ibitego byatsinzwe. Jesse Marsch n’abakinnyi be bavuga ko ubu icy’ingenzi ari ugushyigikira Kone no kumwifuriza gukira vuba kugira ngo azagaruke mu kibuga ameze neza.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

