Ubwongereza:Andrea Berta yagizwe umuyobozi wa Arsenal
Uyu mugabo w’umutaliyani yahawe inshingano zo kuyobora ikipe ya Asenal ifitanye umubano wihariye na Leta y’Urwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Nkuko Skysport yabyanditse,Andrea Berta akaba aje kuyobora ikipe ya Arsenal avuye muri Atletoco Madrid yo muri Espagne mu cyiciro cya mbere, akaba asimbuye Edu wari warasezeye kuri uyu mwanya ukomeye w’ubuyobozi bw’Ikipe y’abarashi.
Uyu mugabo wo mu gihugu cy’Ubutaliyani akaba afite imyaka 53 kuko yavutse tariki ya 1 Mutarama 1972,akaba yaravukiye mu Mujyi wa Brescia mu gihugu cy’Ubutaliyani kumugabane w’Uburayi.
Byitezwe ko iyi kipe ashobora kuyigeza kuri byinshi gusa ubufatanye bukaba bukenewe kugira ngo abe yarusha uwo akoreye mu ngata Edu,dore ko nta gikombe cya Uefa Champions League yigeze ahesha Arsenal kuva iyi kipe yabona izuba.
Lucien Kamanzi