UEFA : Imikino ya 1/8 yagarutse mu isura nshya

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025 no kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2015 imikino yo kwishyura muri 1/8 cya UEFA Champions League iraba igaruka dore ko kuri uyu wa kabiri ku I Saa Moya na Mirongo ine n’itanu za Kigali mu Rwanda.

Mar 11, 2025 - 09:20
Mar 11, 2025 - 09:44
 0
UEFA   : Imikino  ya 1/8   yagarutse mu isura nshya
Abakinnyi b'amakipe yose bariteguye

 Muri iyi mikino  ikipe ya Fc Barcelone yo mu Gihugu cya Espagne igomba kwakira Benifica yo muri Portugal,mu mukino ubanza ikipe ya Fc Barcelone yari yatsinze Benifica muri Portugal igitego 1-0 cyatsinzwe na Raphael Dias Belloli uzwi nka Rafinha, mugihe ku isaha ya Saa yine z’ijoro hari imikino itatu yose aho ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu gihugu cy'Ubudage yakira Bayern Munich nayo yo mu Budage dore ko umukino ubanza Bayern Munich yari yatsinze ikipe ya Bayern Leverkusen itozwa na Xabi Alonso wo mu gihugu cya Espagne ibitego 3-0 harimo ibitego bibiri by’umwongereza Hary Kane,muri uyu mukino ikipe ya Bayern Leverkusen irasabwa kwishyura ibitego bitatu byose ikarenzaho icya kane kugira ngo ibe yakomeza muri ¼ cy’igikombe cya UEFA Champions League.

Indi mikino ibiri isigaye igomba gukinwa kuri uyu wa Kabiri ni umukino uri buhuze Inter de Milan yo mu Butaliyani iri bwakire Feynoord yo mu Buholandi, umukino ubanza Inter de Milan yari yatsindiye mu Buholandi ibitego 2-0 byose,uyu mukino uratangira I saa yine  ku isaha ya Kigali .

Muri iyi mikino ikipe ikipe  zihabwa amahirwe yo gukomeza muri ¼ cya Uefa Champions League ni Arsenal yatsinze umukino ubanza PSV 7-1,Bayern Munich yatsinze Leverkusen 3-0 ndetse na Aston Villa yo mu Bwongereza yatsize 3-1 Club Blugge KV yo mu Bubiligi.

Lucien Kamanzi / Kigali