Bugesera: Abagore mu rugamba rwo kurengera ibidukikije babifashijwemo na African Women in climate change Award

Mu murenge wa Juru, Akarere ka Bugesera, hatangijwe ku mugaragaro umushinga African Women in Climate Change (AWCA), ugamije gufasha abagore guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kurengera ibidukikije, ndetse no gushimira abamaze kugira uruhare rufatika muri uru rwego.

Aug 15, 2025 - 20:49
 0
Bugesera: Abagore mu rugamba rwo kurengera ibidukikije babifashijwemo na African Women in climate change Award

Iki gikorwa cyahuje amakoperative y’abagore akora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu turere twa Bugesera, Kicukiro, Musanze, Gisagara na Nyamasheke.

AWCA izibanda by’umwihariko ku gufasha abagore bo mu byaro bibumbiye mu makoperative kugira uruhare rufatika mu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu mahugurwa azabongerera ubumenyi n’ubushobozi.

Madame Verdiane Nyiramana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Benempuhwe, yavuze ko intego y’uyu mushinga ari uguhindura imyumvire no kongerera ubushobozi abagore kugira ngo babe abayobozi mu bikorwa byo kurengera ibidukikije. Yagize ati:

“Abagore bafite imbaraga nyinshi n’ubushobozi bwo kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere. AWCA izabaha ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kugira ijambo mu gufata ibyemezo no gushyira mu bikorwa ibikorwa birambye byo kubungabunga ibidukikije.”

Bamwe mu bagize amakoperative yatoranyijwe basanga aya mahugurwa azabagirira akamaro gakomeye.

Mukandamage Esperance wo mu karere ka Musanze yagize ati: “Aya mahugurwa azadufasha guhindura imikorere yacu, tukareka ibikorwa bishobora kwangiza ibidukikije. Tuzaba icyitegererezo ku bandi bagore n’urubyiruko rwo mu bice byacu.”

Ntawuhiganayo Jean Claude wo mu karere ka Kicukiro, asanga gushyigikira umugore mu gukoresha ubutaka neza ari intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije. 

Yagize ati: “Iyo ufashe umugore akabona ubumenyi n’uburyo bwo gukoresha ubutaka neza, agashobora gukora uturima tw’igikoni mu rugo ku buso buto, bituma abubyaza umusaruro ugaragara kandi burambye, bityo bigafasha mu kurwanya ubusharira n’iyangirika ry’ubutaka.”

Pastor Mvuningoma Faustin, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro RCCDN, yashimangiye ko buri wese afite inshingano yo kurengera ibidukikije.

Yagize ati:“Ibidukikije ni ubuzima bwacu. Iyo utabibungabunze, uba wirengagije ubuzima bwawe n’ubw’abazagukomokaho. Tugomba gufatanya, buri wese aho ari, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa. Yagize ati:

“Guhugura abagore ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije ni kimwe mu by’ingenzi bizafasha mu kubaka iterambere rirambye. Abagore bafite uruhare mu gufata ibyemezo by’ingo zabo, bityo iyo bahuguwe neza, bigira ingaruka nziza ku mibereho y’imiryango n’iterambere ry’igihugu.”

Umushinga African Women in Climate Change Award, uzamara umwaka umwe mu turere dutanu, ufashijwe n’inkunga yatanzwe n’Ambasade ya Australia. Uretse kongerera abagore ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, uyu mushinga unateganya gutanga ibihembo ku makoperative azagaragaza imikorere myiza n’udushya mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

 

By GACINYA Regina