“Kuducecekesha ntibizakemura ikibazo cya Congo, nzaceceka ari uko napfuye!” - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko hari uburyo politiki mpuzamahanga ikorwamo aho ibihugu bikomeye bishaka kwishyiriraho ukuri no gutegeka abandi icyo bagomba kwemera, mu gihe abagerageza gutanga ibitekerezo bitandukanye bahita bategekwa guceceka cyangwa bagaterwa ubwoba bw'ibihano.

Jul 17, 2026 - 14:52
Jul 17, 2026 - 18:44
 0
“Kuducecekesha ntibizakemura ikibazo cya Congo, nzaceceka ari uko napfuye!” - Perezida Kagame

Mu nama ya biro politiki ya FPR-Inkotanyi,yabaye kuri uyu wa gatanu yariteraniyemo abanyamuryango wa FPR – Inkotanyi , Perezida paul  Kagame akaba na chairman w’umuryango , yavuze ko iyo u Rwanda rugaragaje impamvu z'ibibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hari abaruhakanira bavuga ko ibyo rutanga atari ibibazo bikwiye kuganirwaho.

Yagize ati: "Ikibazo gikomeye muri politiki y'isi ni uko hari abantu batekereza ko ari bo bonyine bafite uburenganzira bwo kugena ukuri n'icyagomba kuba. Nugerageza gutanga igitekerezo gitandukanye, baguhita bavuga ko bazagufatira ibihano."

Perezida Kagame yavuze ko byamubabaje kuba mu biganiro yagiranaga n'abafatanyabikorwa hari abamubwiraga ko atagomba kuvuga ku kibazo cy'abicwa bazira uko bavutse, bavuga ko kitamureba.

Ati: "Mu biganiro twagiraga,ibijyanye nuburyo abanyamulenge bari kwicwa na drones hariya minembwe n’ahandi,  umuntu yakambwiraga ati 'icyo kibazo ntukivuge, ntabwo kikureba.' Kuri njye byasaga n'aho bavuga bati 'abo bantu bicwa bazira umwirondoro wabo si ikibazo cyawe. Ceceka, tugiye kubica uko byagenda kose.'

Yakomeje avuga ko igitangaje ari uko abo babimubwiraga batigeze banabaza niba koko ayo makuru ari ukuri, ahubwo bahitaga bamusaba kubireka.

Perezida Kagame yavuze ko uko ibyo bibazo birengagizwa ari na ko umutekano ugenda urushaho kuzamba.

Yongeyeho ko u Rwanda rwagiye rusabwa gukuraho ingamba rwafashe zo kwirinda impaka yarwo, mu gihe rwakomeje kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugifashwa n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bakomezaga guducececesha.

Ati: "Batubwiraga ngo mukureho ingamba zanyu zo kwirinda. Iyo twavugaga ko FDLR ifashwa n'ingabo za Congo, igisubizo cyabaga kimwe gusa: 'ceceka.'

Perezida Kagame yavuze ko gukomeza gusaba abantu guceceka ku bibazo bikomeye bitazakemura ikibazo, ahubwo bishobora kukirushaho gukomera.

Yasoje ashimangira ko atazigera aceceka ku bibangamiye umutekano n'uburenganzira bw'Abanyarwanda.

Ati: "Kuri njye, gukomeza kubwira abantu ngo baceceke ni ikibazo gikomeye kurusha uko bamwe babyumva. Nzaceceka ari uko napfuye."

Perezida Kagame yashimangiye ko ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kitazakemuka igihe cyose impamvu zacyo z'ibanze, zirimo ikibazo cya FDLR n'ibibazo by'abenegihugu ba Congo ubwabo, zitakemuwe aho gukomeza gushinja u Rwanda.