Ngoma : Guca ingando mu baturage umuvuno mushya mu gukemura ibibazo
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026 bwatangije gahunda yo kwegera abaturage hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo ya buri munsi, birimo ubujura, amakimbirane yo mu miryango ndetse no gukurikirana uko imihigo y’akarere ishyirwa mu bikorwa.
Ibi byagarutsweho muri gahunda yiswe “Guca Ingando mu Baturage” yatangirijwe mu Mirenge ya Mutenderi na Kazo , aho abayobozi baturutse ku karere bagiranye ibiganiro n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku murenge.
Sinawubariraga Emmanuel umwe mu bayobozi b’imidugudu bo mu murenge wa Mutenderi , yavuze ko bagiye gukaza amarondo kugira ngo bahashye ubujura bukigaragara muri ako gace.
Yagize ati: “Turateganya gukorana n’abaturage mu gukaza amarondo kugira ngo ubujura bucike. Ikindi ni ugukomeza kuganiriza abaturage ku buryo amakimbirane yo mu miryango yagabanuka.”
Mukandori Esperance na we yavuze ko amakimbirane akunze guterwa n’umusaruro w’igihe cy’isarura, aho bamwe mu bagize imiryango bapfa uburyo umutungo ukoreshwa cyangwa ugabanywa.
Ati: “Twabonye ko hakenewe ibiganiro byinshi mu miryango kugira ngo abantu babashe gukemura ibibazo mu mahoro no kumvikana.”
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko gahunda yiswe “Guca Ingando mu Baturage” ari uburyo bwo kwegera abaturage no kumenya neza imibereho yabo.
Yagize ati: “Tujya mu mirenge tukaharara kugira ngo tumenye neza ibibazo abaturage bafite haba ku manywa cyangwa nijoro. Bidufasha gukemura ibibazo by’umutekano, ubuhinzi, ubworozi n’ibikorwaremezo dufatanyije n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iyi gahunda izakomeza no mu yindi mirenge hagamijwe gukomeza kunoza imitangire ya serivisi no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage hakiri kare.

