Abanyarwanda 2 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatiwe mu Mahanga

Jul 17, 2026 - 11:48
Jul 17, 2026 - 11:50
 0
Abanyarwanda 2 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatiwe mu Mahanga

Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda bwemeje ko mu mezi ashize ibihugu 2 aribyo Canada n’Ubudage byafashe Abanyarwanda 2 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bafashwe hashingiwe ku impapuro mpuzamahanga zo kubafata zatanzwe n'u Rwanda kuva mu 2014 na 2019.

 Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko ku wa 22 Kamena 2026, inzego z'ubutabera za Canada zafashe Laurent NDUWAYEZU w’imyaka 68. Yavukiye i Burera, mu gihe cya Jenoside yabaga i Rubavu aho yari umuyobozi muri BRALIRWA i Gisenyi. Nduwayezu akurikiranweho icyaha cya  Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gucura umugambi wo kuyikora, kurimbura n'ubwicanyi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu. Akekwaho kandi kugira uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi bo muri Rubavu no kwitabira inama zategurwagamo abagombaga kwicwa.

 Ku wa 1 Nyakanga 2026, naho inzego z'ubutabera z’ Ubudage zafashe Innocent SEBAGOYI w’imyaka 58 wavukiye i Mushonyi, muri Rutsiro, Mu 1994 yari Burugumesitiri wungirije ushinzwe ubutegetsi n'amategeko mu cyahoze ari Komini Kayove. Akurikiranweho  ibyaha bya Jenoside, kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu, ndetse no gushishikariza abantu gukora Jenoside mu buryo buzuye cyangwa butaziguye. Akekwaho kugira uruhare mu kwica Abatutsi bo muri Kayove, harimo no kuyobora ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.

 Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda  bwashimiye Leta za Canada n'Ubudage ku bufatanye bugaragaza mu gushakisha, gufata no kugeza imbere y'ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside bakiba ku butaka bwabo.

Nkusi Faustin .Umuvugizi w'Ubushinjacyaha Bukuru

 U Rwanda rukomeje gusaba ibihugu byose gukorera hamwe kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyikirizwe ubutabera, haba mu Rwanda no mu mahanga.

By Jane Uwamwiza