Dore impamvu ikipe y’igihugu ya Argentine ihangayikijiwe n’umusifuzi Slavko Vincic

Abafana n'itangazamakuru byo muri Argentine bari mu gihirahiro nyuma y'uko FIFA itangaje ko umusifuzi w'Umunya-Slovenia, Slavko Vincic, ari we uzayobora umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi uzahuza Argentine na Espagne. Impungenge zishingiye cyane ku mateka Vincic afitanye na Argentine, by'umwihariko umukino umwe rukumbi yayisifuriye mu gikombe cy'Isi warangiye itsinzwe na Saudi Arabia.

Jul 18, 2026 - 09:37
Jul 18, 2026 - 09:41
 0
Dore impamvu ikipe y’igihugu ya Argentine ihangayikijiwe n’umusifuzi Slavko Vincic

FIFA yemeje ko Slavko Vincic w'imyaka 46 y'amavuko ari we uzasifura umukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya MetLife, aho azaba yungirijwe na bagenzi be bo muri Slovenia, Tomaz Klancnik na Andraz Kovacic, mu gihe Adham Makhadmeh wo muri Jordan azaba ari umusifuzi wa kane.

Nubwo Vincic ari umwe mu basifuzi bafite uburambe ku rwego mpuzamahanga, ishyirwaho rye ryateje impaka zikomeye muri Argentine. Uyu musifuzi yayoboye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wa 2024 wahuje Real Madrid na Borussia Dortmund, anasifura umukino wa 1/2 cya UEFA Euro 2024 Espagne yatsinzemo u Bufaransa mbere yo kwegukana igikombe.


Icyakora, impungenge zikomeye z'abafana ba Argentine ntizishingiye ku bunararibonye bwe, ahubwo zishingiye ku mateka afitanye n'iyi kipe y'igihugu. Mu gikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, Vincic ni we wayoboye umukino wa mbere Argentine yatsinzwemo na Saudi Arabia igitego 2-1, uku gutsindwa kwaratunguranye cyane  gusiga igitutu gikomeye kuri Lionel Messi na bagenzi be.

Uwo mukino ni na wo wa nyuma Vincic yasifuriye Argentine kugeza ubu. Nyuma y'icyo gitego, Argentine yahise ikosora amakosa yayo, itsinda indi mikino yose ikurikiyeho kugeza yegukanyeiIgikombe cy'Isi itsinze u Bufaransa kuri penaliti.

Ishyirwaho rye rije kandi mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi ku mikino Argentine imaze gukina muri iri rushanwa, aho bamwe mu bakunzi b'umupira n'abasesenguzi bakomeje kuvuga ko hari ibyemezo by’abasifuzi byagiye biyigirira akamaro. Nubwo nta bimenyetso bifatika byigeze bitangwa bishyigikira ayo makuru, impaka zakomeje kwiyongera uko iri rushanwa ryagendaga risatira umusozo.

Ku rundi ruhande, Vincic azwi nk'umusifuzi utajya uterwa ubwoba n'igitutu cy'imikino ikomeye. Mu mwaka wa 2020 yigeze gufatirwa muri Bosnia-Herzegovina mu gikorwa cya polisi cyabereye ahantu hakekwagaho ibikorwa by'uburaya, ariko nyuma aza kurekurwa kuko byagaragaye ko nta ruhare yari abifitemo, ibintu byatumye izina rye rivugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga.

N'ubwo ayo mateka atajyanye n'akazi ke ko gusifura, kuba ari we uhawe inshingano zo kuyobora umukino wa nyuma witezwe na benshi byatumye yongeye kugarukwaho mu biganiro bitandukanye.

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo Argentine na Espagne bahatanire igikombe cy'Isi, amaso menshi azaba areba uburyo Slavko Vincic aza kuyobora uyu mukino ukomeye. Ku bafana ba Argentine, amateka y'umukino wa Saudi Arabia ni yo akomeje kubatera impungenge, mu gihe abandi bemeza ko ubunararibonye bwe bushobora gutuma haba ubusifuzi buboneye.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA