Dr Eugène Rwamucyo yongeye gukatirwa igifungo cy' imyaka 27 kubera ibyaha bya Genocide

Jul 18, 2026 - 08:33
Jul 18, 2026 - 08:59
 0
Dr Eugène Rwamucyo yongeye gukatirwa igifungo cy' imyaka 27 kubera ibyaha bya Genocide

Mu rukiko rwa Rubanda I Paris mu Gihugu cy'ubufaransa Iburanisha ry’urubanza ruregwamo Eugène Rwamucyo ukekwaho ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, yiregura ku byo ashinjwa.

Ibi byaha ni na byo urugereko rubanza rw’uru rukiko rwari rwarahamije Dr. Rwamucyo, n’igifungo ni cyo yari yarakatiwe tariki ya 30 Ukwakira 2024.

Umunyamategeko Gisagara Richard, yasobanuye ibyaranze umunsi wa nyuma w’iburanisha aho Yavuze ko Rwamucyo yahawe ijambo nyuma y'iburanisha .

Ikintu cya mbere Yavuze nuko ngo yunamiye Abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 , yongeyeho ko Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda Ari amahano Kandi ko we nta ruhare yayigizemo bityo ko Ari umwere(yabisubiyemo inshuro 3) asoza asaba ko yahabwa ubutabera.

Rwamucyo yaburanaga mu bujurire mu rubanza yakatiwemo igifungo cy'imyaka 27.

 Kuri iyi nshuro Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 30. Urukiko rumukatira imyaka 27.

By Jane Uwamwiza