Ubufaransa: PSG yasezereye Arsenal, isanga Inter Milan ku mukino wa nyuma
Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yaraye isezerereye Arsenal yo mu Bwongereza muri ½ cya UEFA Champions League, iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, kuri Stade Parc des Princes i Paris. Nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru L’Équipe, PSG yahise ibona itike yo gukina umukino wa nyuma, aho izahura na Inter Milan yo mu Butaliyani.
Uko umukino wagenze
PSG yinjiriye mu mukino ifite impamba y’igitego kimwe yatsindiye Arsenal mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza, mu gihe Arsenal yasabwaga gutsinda nibura ibitego bibiri ngo ikomeze.
Mu minota 15 ya mbere, Arsenal yatangiranye ishyaka, isatira bikomeye ndetse ihusha uburyo bubiri bwabazwe, harimo ubwahushijwe na Declan Rice na Kapiteni Martin Ødegaard.
Ku munota wa 27, PSG yabonye ‘coup franc’. Declan Rice yashoboye gukuraho umupira n’umutwe, ariko usanga Fabián Ruiz wa PSG ahagaze neza, awushyira ku gatuza, atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere.
Arsenal yakomeje gusatira cyane, ariko ntiyabasha kubona igitego cyo kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira. PSG yagiye kuruhuka iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Arsenal yongeye gutangirana imbaraga ariko kubona inzira ijya mu izamu bikomeza kuyigora.
Ku munota wa 67, Achraf Hakimi yateye ishoti rikomeye ryafashwe n’ukuboko na Myles Lewis-Skelly wa Arsenal mu rubuga rw’amahina. Umusifuzi yifashishije VAR atanga penaliti, ariko Vitinha ayitera, umunyezamu David Raya ayikuramo ayishyira muri koruneri.
PSG yakomeje kotsa igitutu, maze ku munota wa 72, Hakimi atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Ousmane Dembélé wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Mu minota ine yakurikiyeho, Arsenal yatsinze igitego cy’impozamarira. William Saliba yateye umupira muremure, Leandro Trossard arwana ku mupira na Marquinhos wa PSG, awuhereza Bukayo Saka atsinda igitego cya mbere cya Arsenal. Biba 2-1.
Umukino warangiye PSG itsinze Arsenal ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
PSG izahura na Inter Milan ku mukino wa nyuma
Paris Saint-Germain yahise ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2024–2025, aho izahura na Inter Milan yo mu Butaliyani. Inter yo yasezereye FC Barcelone yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 7-6.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku itariki ya 31 Gicurasi 2025, uzabera kuri Allianz Arena mu Budage.
Lucien KAMANZI
