Gospel – Bosco Nshuti, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndishimye”.
Ni indirimbo ashyize hanze mbere yo kwerekeza i Burayi aho azakorera ibitaramo yise “Europe Tour” bizabera mu bihugu bitandukanye ariko kandi bizakurikirwa n’igitaramo cye “Unconditional Love Season 2” kizabera mu Rwanda ku wa 13/07/2025.
Ibi bitaramo Bosco Nshuti azabitangirira mu Bufaransa ku wa 17-18 Gicurasi 2025, abikomereze muri Norvège ku wa 24-25 Gicurasi 2025, uku kwezi azagusoreza muri Suède ku wa 31 Gicurasi – 1 Nyakanga 2025.
Muri Kamena, Bosco Nshuti azahera muri Finland mu bitaramo bizaba ku wa 7-8 Kamena 2025 mbere y’uko asubira muri Suède ku wa 14-15 Kamena 2025.
Biteganyijwe ko tariki ya 22 Kamena 2025 uyu muhanzi azataramira muri Pologne, akazasoreza ibitaramo bye muri Denmark ku wa 29-30 Kamena 2025.
Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyi njyana mu Rwanda.
Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 2015-2016, ahanini kubera ijwi rye ririmo ubusabane bwimbitse n'ubutumwa buhumuriza.
Indirimbo zamamaye cyane ya Bosco Nshuti zirimo:
“Ibyo ntunze” Yatumye benshi bamenya Bosco, ifite ubutumwa bwo gushimira Imana uko uri n'ibyo ufite.
“Ni Yesu” Indirimbo yamamaye cyane kubera amagambo arimo kwatura no kwemera ko Yesu ari we byose.
please watch his New song on : https://youtu.be/6C_gXmydHr8?si=JyVNOefaT_0I8Asr
Mireille Tuyishimire/Izuba Radio & TV
