Espagne: Carlo Ancelotti agiye gutandukana n’ ikipe ya Real Madrid
Uku gusohoka muri Real Madrid ku nshuro ya 2 kuko yari yarayitoje kuva 2013-2015, gutewe no gusezererwa kare kwa Real Madrid muri Champions League ndetse hakiyongeraho n’ umwaka utari mwiza muri La Liga benshi bafata nk’uwacitse intege, nyuma y’ iza ry’ umufaransa Kylian Mbappe.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko hari ibibazo byagaragaye ku bijyanye n’ ibisobanuro by’ukuntu azasohoka, ariko ngo ibyo bibazo byamaze gukemuka.
Ikibazo nyamukuru cyari hagati y’ uyu mutariyan n’ ubuyobozi bwa Los Blancos cyari ukwishyurwa umushahara we kugeza igihe amasezerano ye arangirira mu 2026.
Ubu, biteganyijwe ko Madrid izatangaza ku mugaragaro ko Ancelotti agiye, ariko byitezwe ko byemezwa burundu nyuma y’ umukino ukomeye wa El Clasico uzahuza Real Madrid na Barcelona iyoboye shampiyona, kuri icyi cyumweru.
Hasigaye imikino ine, Barca ikaba iyoboye nicyinyuranyo cy’ amanota ane, bivuze ko Los Blancos bagomba gutsindira i Catalonia kugira ngo bazagire amahirwe yo kwegukana igikombe.
Mu gihe ibiganiro na Real Madrid ku bijyanye n' amasezerano ye byari bigoye, ikipe y’ igihugu ya Brazil yashyizeho itariki ntarengwa ya 20 Gicurasi ngo ibe yabonye umutoza mushya, bituma hajyamo gushidikanya ku kuba Ancelotti yazayobora.
Ariko, Ancelotti byitezwe ko azatoza La Seleção mu mikino yo gushaka itike y’ igikombe cy’ isi cya 2026 izabahuza na Ecuador na Paraguay muri Kamena, kuko hari amasezerano yo mu magambo (verbal agreement) bamaze kugirana na Real Madrid.
Biteganyijwe ko azasinyana amasezerano na federasiyo y’umupira w’amaguru ya Brazil, akazayitoza kugeza igikombe cy’ isi kirangiye ndetse n’ umwaka ukurikiyeho.
Kubera ko Ancelotti azasohoka ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, Real Madrid igomba guhita ishaka umusimbura vuba kuko igikombe cy’isi cy’amakipe (Club world cup) kizatangira hagati muri Kamena.
Nyuma yo gufasha Bayer Leverkusen gukora amateka mu mwaka wa 2023–24, umunya Espanye Xabi Alonso ni we uyoboye urutonde rw’abashobora gusimbura Ancelotti, ariko Madrid ishobora no gutekereza kuri Santiago Solari, usanzwe ari umuyobozi ushinzwe siporo, nk’ uwamusimbura by’agateganyo.
Jacques roger NSHIMIYIMANA
