Ikipe ya Liverpool yerekeje muri PSG gushakayo umusimbura wa Salah
Nyuma yo gusanga gahunda yo gusinyisha rutahizamu ukiri muto Yan Diomande itagishobotse kuko yamaze kumvikana na Paris Saint-Germain (PSG), ikipe ya Liverpool yahinduye intego yerekeza kuri Bradley Barcola, umukinnyi w'uyu mugari wa Paris, ushobora kuzayifasha gusimbura Mohamed Salah uteganya kuva muri iyi kipe.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru birimo Pulsesport.com avuga ko Liverpool yari yashyize imbaraga mu gushaka Yan Diomande ukinira RB Leipzig, ndetse ikanatanga miliyoni 100 z'ama-Euro kugira ngo imwegukane, ariko icyo cyifuzo cyarayanzwe.
Diomande w'imyaka 19 yahisemo kuzerekeza muri Paris Saint-Germain aho bivugwa ko yamaze kumvikana n'iyi kipe ku masezerano azamara imyaka itanu, ibintu byatumye Liverpool ihindura gahunda yihutira gushaka undi mukinnyi ushobora gusimbura Mohamed Salah.
Uyu mwanzuro wa Diomande ushobora gutuma PSG yoroshya ibiganiro byo kurekura Bradley Barcola, umukinnyi w'imyaka 23 usanzwe ari umwe mu bakinnyi b'ingenzi b'iyi kipe.
Nubwo Barcola agifite amasezerano azageza muri Kamena 2028, amakuru avuga ko na we yiteguye gusohoka muri PSG kugira ngo ajye mu ikipe yabonamo umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga, aho gukomeza guhatanira umwanya n’abakinnyi benshi bari ku urwego rwo hejuru muri iyi kipe yo mu Bufaransa.
Liverpool na yo izi neza ko kumwegukana bitazoroha kuko PSG ishobora gusaba amafaranga agera kuri miliyoni 80 z'ama-Euro kugira ngo imurekure.
Mu rwego rwo gusimbura Mohamed Salah, Liverpool ntabwo ishaka umukinnyi umeze nkawe gusa, ahubwo irifuza umukinnyi ukina ku ruhande, ufite imbaraga z'umubiri kandi ushobora gucenga yihuta.
Bradley Barcola ni umwe mu bakinnyi bujuje iyo ibyo ngarutseho haruguru. Kuva yagera muri PSG avuye muri Olympique Lyon mu mpeshyi ya 2023, yagiye agaragaza iterambere rikomeye ndetse aba umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gufasha ikipe ya Luis Enrique kwegukana ibikombe bibiri bikurikirana bya UEFA Champions League mu bihe bya shampiyona bya 2024/25 na 2025/26.
Mu gihe Liverpool ikomeje gutegura umwaka w’imikino mushya nyuma y'igenda rya Mohamed Salah, Bradley Barcola agaragara nk'umwe mu bakinnyi bafite amahirwe menshi yo kwerekeza Anfield. Icyakora, ibiganiro hagati y'impande zombi bishobora kuzashingira ku mafaranga PSG izasaba kugira ngo yemere kumurekura.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

