Gakenke: Ntibagira umuriro kandi insinga zibaca hejuru

Abatuye mu murenge wa Minazi w'Akarere ka Gakenke by'umwihariko abo mu mudugudu wa Mutara, bavuga ko insinga z'amashanyarazi zinyura hejuru y'ingo zabo ariko bo bakaba bakiba mu mwijima, ibyo bagaragaza ko bibadindiza mu iterambere.

Jun 30, 2026 - 14:47
Jun 30, 2026 - 16:05
 0
Gakenke: Ntibagira umuriro kandi insinga zibaca hejuru

Aba batugarage bavuga ko batangazwa no kubona mu mudugudu wabo hari "transfo" ebyiri harimo ijyana umuriro ku munara ndetse n'indi ijyana amazi mu murenge wa Gakenke; ariko bo bagasigara mu mwijima.

Bariwabo Winfrid, atuye muri uyu mudugudu wa Mutara, ashimangira ko uwabonye umuriro aba yageze mu iterambere, bityo ko baramutse bawuhawe nabo hari ibikorwa batangira babikesha amashanyarazi.

Ati “Muri uyu mudugudu wa Mutara harimo “Transfo” ebyiri ariko nta mashanyarazi dufite. Biratubabaza kuba tudacana, twumva ari imbogamizi.”

Arakomeza ati “Uzi umuntu wacanye ko aba yageze mu iterambere! Twashaka imashini tukajya turashya, abogoshi bakogosha, abakobwa bakadukorera imisatsi hakaza ama “Salon”; twaheze mu gihirahiro nta terambere.”

Nikuze Emerance we agaragaza ingaruka bagirwaho no kutagira amashanyarazi, zirimo nko kuba aho batuye ari agace keramo ibigori byinshi ariko ngo iyo bakeneye akawuga bakora urugendo rurerure bitewe n’iki kibazo cy’umuriro.

Ati “Ikibazo gihari ni uko umuriro tuwubona utunyura hejuru ariko tukabona indi midugudu itwegereye iwufite twebwe tutawubona; kandi hari "transfo" ebyiri, hari iyobora amazi hari n’indi ijyana umuriro ku munara."

Arakomeza ati “Umuriro turawukeneye kuko wakongera imibereho yacu mu iterambere, hari abantu baba bafite amafaranga bashaka nko gukora ubucuruzi, abashaka kugura ibyuma bisya kuko tweza ibigori cyane…, ugasanga turi gukora urugendo tujya mu Gekenke gukoboza akawunga…, ibyo byose biratubabaza."

Valerie Kandamutsa w’imyaka 72, nawe agaragaza ko kutagira umuriro bibagiraho ingaruka zirimo no gusigara inyuma mu iterambere.

Ati “Dushaka umuriro kuko insinga zica hejuru yacu, turawukeneye kugira ngo tube aheza; dore turi kurushaho gukocama bitewe n’uko nyine turi mu mwijima.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, yatangarije ibitangazamakuru bya IZUBA ko bagiye gukora isuzuma bareba niba bari ahagewe imiturire, avuga ko mu gihe baba ariho batuye nabo bemerewe ibikorwa remezo.

Ati “Icyo twabizeza ni uko umuturage wese uri muri site y’imiturire, umuriro azawubona. Ariko umuturage ugituye ahatatanye ahubwo nawe turamwigisha kugira ngo azimuke ajye ahari site y’imiturire asangeyo ibikorwa remezo bimutegererejeyo.”

Arongera ati “Rero abaturage muvuze turaza kureba neza ngo ese ni mu miturire bari…, nidusanga ari mu miturire rwose…, abaturage bacu yaba ari mu miturire yaba ari mu bucuruzi, aho ngaho hose umuriro kuko tugomba kuwuhageza, abaturage bacu tuzawubaha.”

Mu karere ka Gakenke, kugeza umuriro ku baturage biri ku ijanisha rya 88.2% muri aba, abafite umuriro w’amashanyarazi bari ku ijanisha rya 50.5%. Ni mu gihe abasigaye bakoresha umuriro w’ingufu zisubira.