Bugesera: Bishimira ko gahunda y’Umugoroba w’Umuryango yahosheje amakimbirane
Abatuye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera bashimira Leta ko yashyizeho gahunda y’Umugoroba w’Umuryango, kuko mbere imiryango yari ibanye nabi ariko ubu iyi gahunda yakemuye ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango; kuko byose ari ho bikemukira.
Nsabimana J.Claude atuye muri uyu murenge yagize ati "Mbere twajyaga mu kabari twamara gusinda tugataha twanduranya ku bagore bacu ndetse rimwe na rimwe tukarwana."
Arongera ati "Byatezaga amakimbirane mu rugo, ariko aho Umugoroba w’Umuryango uziye ibyo byose byarashize ubu tubanye neza, batwigishije uko tugomba kubana mu mahoro tutabangamirana ahubwo dufatanya gushakira umuryango wacu iterambere.”
Umutoni Chantal nawe yunzemo ati "Mu Mugoroba w’Umuryango batwigishije uko tugomba gufata abagabo bacu , tuzi uko tubatwara barakaye mbese tubafata neza ku buryo bitateza ikibazo cy’amakimbirane mu ngo zacu.
Arakomeza ati "Ubu ibibazo byose bisigaye bikemukira hariya nta muntu ukijya mu zindi nzego, turashimira cyane Leta yaduhaye iyi gahunda."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora Umulisa Marie Claire avuga ko gahunda y’Umugoroba w’Umuryango yatanze umusaruro muri uyu murenge, akibutsa abaturage ko kwitabira gahunda za Leta ari inshingano zabo.
Ati "Gahunda y’Umugoroba w’Umuryango yafashije abatuye muri uyu murenge cyane, yatumye imiryango yongera kubana neza, ari nacyo tubasaba ko bagomba kujya bitabira gahunda zose zirimo n’inteko z’abaturage kuko bahamenyera byinshi kandi bibafasha. Turabasaba kubana neza birinda amakimbirane kuko atubaha ahubwo asenya”.
Gahunda y’Umugoroba w’Umuryango igamije gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda binyuze mu biganiro.
