Kayonza: Abashinzwe uburezi bo mu gihugu cya Nigeria banyuzwe n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri

Itsinda ry’abayobozi mu rwego rw’ uburezi rya Lagos muri Nigeria ryasuye akarere ka Kayonza mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’ uburezi .Abarigize bahamya ko mu byabanyuze harimo kuba mu mashuri hagaragara ikoranabuhanga rifasha abanyeshuri mu myigire basanga nabo ari ingenzi ku mitsindire y’umunyeshuri bakaba biyemeje kuzabitangiza iwabo

Aug 26, 2024 - 11:12
 0

Ni  itsinda ry’abahanga mu burezi umunani   bayoboye uburezi muri Leta ya Lagos mu gihugu cya Nigeria basuye akarere ka Kayonza baganira n’ubuyobozi bw’aka karere ku mikorere y’uburezi mu Rwanda bakaba bari bahagurukijwe no kureba intambwe imaze kugerwaho muri uru rwego nyuma y’imyaka 30 igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyemazi John Bosco avuga ko mu biganiro bagiranye  babasangije imikorere y’ urwego rw’uburezi ati ’’Twabasobanuriye imikorere y’ uburezi mu Rwanda uburyo bwagiye bushyirwaho na Leta y’ igihugu cyacu butuma ireme ry ’uburezi mu Rwanda rigeze ku ntambwe nziza kandi by’umwihariko imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ uburezi bakaba babyishimiye cyane.Kuri bo urugendoshuri rwababereye rwiza’’

Aba bayobozi b’urwego rw’uburezi i Lagos muri Nigeria bamaze gusura ikigo cya Groupe scolaire Mukarange  aho basuye ’’smatclasroom ’’ ni ukuvuga icyumba cy’ishuri kirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga abanyeshuri bigiramo bakareba uko ikoranabuhanga rifasha mu gutanga ireme ry’uburezi bavuga ko urugendoshuri rwabo bungutse ubumenyi buzabafasha kuzamura ikoranabuhanga mu burezi .Abayomi Abolani Abolaji ni umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi muri Leta ya Lagos agira ati’’ Twaje mu Rwanda kureba intambwe bagezeho mu rwego rw’ uburezi.Twabibonye bageze kuri byinshi muri uru rwego rufite uruhare mu gutuma u Rwanda ndetse natwe nka Nigeria  habaho gukataza  mu iterambere.Turize, twabwiwe uburyo uburezi bwubatse kuva ku rwego rw ’igihugu kugera ku rwego rw’umunyeshuri kandi bitanga umusaruro kuko buri wese ku rwego rwe ibimureba arabikora neza .Ikindi cy’ingenzi kandi kwigiraniraho birakwiye kuri uyu mugabane wacu wa Afurika hakabaho gusangira ibigenda bigerwaho nk’ubu buryo bw’ikoranabuhamga mu burezi tubonye mu Rwanda . ’’

Izi ntumwa zo muri Leta ya Lagos muri Nigeria zasuye akarere ka Kayonza zinatangaza ko zikurikije ibyo zaganiriyeho bituma ireme ry’uburezi rizamuka nabo bizabafasha mu burezi iwabo .

Titien Mbangukira

Kayonza