Kirehe :Ishuri rya Nyarubuye Parents School ryagobotse ababyeyi bagorwaga n’ikiguzi cy’uburezi
Ababyeyi barerera mu ishuri ryigenga Nyarubuye Parents School ryo mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe bavuga ko kuba barashyiriweho iri shuri byafashije abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza kwiga neza bikanabagabanyiriza ikiguzi cy’uburezi bajyaga gushakira mu tundi turere .
Ababyeyi barerera mu ishuri rya Nyarubuye Parents School ryo mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe bavuga ko bagorwaga no kubona ishuri bajyanaho abana babo, ariko ko kuri ubu bashima ko begerejwe ishuri ndetse ko abana babo bafite ubumenyi bungukiye kuri iri shuri . Ibi babigaragaje ubwo ubuyobozi bw’akarere n’ababyeyi bishimiraga umusaruro w’umwaka w’amashuri ushize banahiga ibizakorwa mu mwaka w’amashuri ugiye gutangira wa 2024-2025 nk’uko bivugwa na Ntaganzwa Fred umuyobozi w’ababyeyi bashinze ishuri ati’’ Turishimira ko abana bacu babonye aho bavoma ireme ry’uburezi nyuma y’uko twabajyanaga mu turere twa Nyagatare Ngoma na kayonza kuri ubu turishimira ko abana bacu batsinda neza kandi bagatsinda bose ’’.
Kabagwira Gloria umubyeyi ufite umwana wakoze ikizamini gisoza amashuri abanza n’umubyeyi wo mu murenge wa Mpanga nawe yahisemo kohereza umwana we mu murenge wa Nyarubuye kuko yumvise ko hatangirwa ireme ry’uburezi abivuga muri aya magambo ati ’’ Umwana wanjye arusha basaza be kuvuga indimi z’amahanga abikuye muri iki kigo, ndashima ubuyobozi bureberera abaturage n’akarere kacu nkanashima cyane ababyeyi bagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri nubwo ryaje abana banjye bari kwiga muyandi ariko nzakomeza gushyigikira iri shuri kuko ritanga uburezi bufite ireme ’’.
Munyaneza Albert umuyobozi w’ishuri Nyarubuye Parents School avuga ko ku bufatanye n’ababyeyi bazakomeza gufatanya kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi ku bana bagana iri shuri ,ati’’Mu byukuri turashima ababyeyi bahisemo neza kutuzanira abana nk’abarezi dukora ibishoboka byose tugategurira abana amasomo ibanga dukoresha kugira ngo abana bose batsinde ni ukubaha imikoro myinshi n’ibizamini bibafasha guhora biteguye kugira ngo batyaze ubwenge no gutinyuka kugira ngo bazatsinde neza muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 turasaba ababyeyi ubufatanye basabwa kugira ngo abana bige batuje kandi batsinde, kuko bazaba badafite ibibazo bituma badakurikirana neza amasomo’’.
Hatsindintwari Telesphore umukozi w’akarere ka Kirehe ushinzwe amashuri yisumbuye n’imyuga avuga ko amashuri yigenga yaje akenewe ku burezi bw’abana no kuzamura ireme ry’uburezi muri aka karere ka Kirehe .Aha niho ahera ashima ababyeyi bishyize hamwe bagashinga irishuri ati’’ Mu karere ka Kirehe ibigo by’ababyeyi nka Nyarubuye Parents school twari turikeneye niba aha riri rifasha abana bo mu mirenge itari iya Nyarubuye ndetse rigatsindisha abana bose nicyitwereka ko mugihe kizaza tuzaba dufite intiti zakuye ubumenyi aha i Nyarubuye turashima cyane ababyeyi bagize igitekerezo bagashinga iri shuri nyuma y’uko batangiye bakodesha ibyumba bibiri kuri ubu urabona ko ari ishuri ry’icyitegererezo kuko mu karere ka Kirehe riza mu myanya itanu ya mbere mu gutsindisha abana riradufasha rero mu kuzamura ireme ry’uburezi budaheza’’.
Nyarubuye Parents School n’ishuri ryatangiye mu mwaka wa 2013 aho ryari ryaratiye ibyumba bibiri mu ishuri rya Ecole secondaire Migongo kuri ubu ni ishuri rifite ibyumba icyenda ribarizwamo abana ijana na mirongo irindwi n’icyenda . Guhera mu mwaka wa 2018 kugeza uyu mwaka wa 2024 rimaze gutsindisha aban mirongo cyenda na bane .
Uwayezu Mediatrice /Kirehe