Musanze: Barishimira ko amazi ava mu birunga atazongera kubasenyera
Abaturiye umugezi wa Cyuve mu karere ka Musanze, bishimira ibidamu byubatswe mu rwego rwo gufata amazi yabaga menshi akabatwarira imyaka ndetse bamwe akanabasenyera, abandi bakahasiga ubuzima. Ibyobo (Ibidamu) bibiri binini byubatswe ku mugezi wa Cyuve, ni igisubizo ku baturiye uyu mugezi dore ko amazi ava mu birunga mu bihe by’imvura yuzuraga agatwara imyaka y’abaturage, inzu ndetse agatwara ubuzima bwa bamwe

Abaturiye uyu mugenzi batangaza ko ibihe by’imvura bahoranaga umutima uhagaze, naho igihe umugezi umanutse bakava mu ngo zabo kugira ngo badatwarwa n’amazi.
Mukarurema Claudine atuye mu murenge wa Cyuve, ni umwe mubasenyewe n’uwo mugezi, yagize ati “Twe yaradusenyeye mu rugo inzu igwa hasi neza neza. Mbere yarazaga igasendera mu ngo.”
Bigirimana Cyprien nawe atanga ubuhamya bw’uko uyu mugezi wabimuraga; ati “Cyuve yarazaga igasenyera abaturage ugasanga turi kujya ku gasozi kugira ngo tuyihunge. Ndetse no kwica yaricaga, igatwara ibintu byose.”
Aba baturage bavuga ko n’ubwo ibi byobo byubatswe hari ubwo amazi yigeze kuzura ararenga ajya mu ngo zabo; gusa bemeza ko ntacyo yangije nk’uko bitangazwa na Muhawenimana Angelique.
Ati “Yaraje yuzura muri iki ki Damu muri kubona,amazi yaraje asendera mu mbuga iwacu ariko ntiyongera kudusenyera nk’uko byari bisanzwe.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien atangaza ko ibi byobo byagize akamaro gakomeye , dore ko kugeza ubu nta myaka cyangwa inyubako ziratwarwa n’amazi.
Ati “Byagize umumaro ufatika, kuko kuva byamara kubakwa ntabwo barabona amazi yuzura mu buryo burenze; imvura iguye birashoboka ko byakuzura ariko byaragabanyije.”
Uyu muyobozi kandi yamaze impungenge abaturage, avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, hazubakwa ibindi ku buryo ikibazo kizakemuka burundu.
Ati “Nihongera kuboneka ubundi bushobozi hakubakwa n’ibindi ku buryo kimwe cyajya gisuka mu kindi bityo bikagabanya umuvumba w’amazi”.
Ibi byobo biri ku mugezi wa Cyuve byubatse ku nkunga ya minisiteri y’imari n’igenamigambi binyuze mu mushinga Rwanda Water Board, byuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni Magana ane mirongo ine .
Kimwe muri ibi byobo, gifite ubushobozi bwo kwakira M3 ibihumbi 49 ikindi kikakira M3 zisaga ibihumbi 39.
Ndikumwenayo Thierry /Musanze