Musanze: Kugira umwarimu n’umwunganizi mu ishuri ribanza byitezweho impinduka mu burezi
Mu kuziba icyuho mu burezi, ishuri "Ecole les Pionniers" rifite intumbero zo kwifashisha umwarimu ndetse n'umwunganizi hagamijwe kudatezuka ku ireme ry'uburezi. Ibi bizajyana no kwimakaza za Siyanse nka hamwe mu hagaragaye icyuho mu burezi bw'u Rwanda.
Uburezi bw’u Rwanda bushyirwamo imbaraga umunsi ku wundi hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abarangiza mu byiciro bitandukanye.
Mu gukomeza muri uwo mujyo wo gushimangira ireme ry’uburezi, ishuri rya les Pionniers ryashyize imbaraga muri siyanse nka hamwe muhari icyuho.
Ibi byiyongera ku gushyiraho abarimu ndetse n’abunganizi babo, bizajya bituma umwarimu akurikirana imyigire y’abana; nk’uko bitangazwa na Padiri Jean François Regis Bagerageza, umuyobozi mukuru w’iri shuri.
Ati “Niwo mwihariko navuga ko utuma n’ireme riboneka, kubera ko iyo ufite ishuri ririmo abana 40 batoya b’inshuke, umwarimu akarwana nabo mu isuku, basoka bakubagana ntabwo biga, ahubwo bihinduka umukino.”
Padiri Jean François Regis asobanurira ababyeyi imikorere y'ishuri
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu twasabye ko umwarimu akurikirana iby’amasomo, agahabwa umwunganira wita kuri ba bana.”
Bamwe mu babyeyi bagiye kurerera muri iri shuri, batangaje ko bizereye muri iri shuri, gusa bagasaba ko ryatanga uburezi buhamye butanga igisubizo ku mbogamizi zikunze kugaragara.
Clementine Maniragaba Uwimbabazi, ni umwe mu babyeyi; yagize ati “Turifuza ko bafasha abana mu kugira ubumenyi buhamye bubafasha kuba bakwiga no mu mashuri yisumbuye nta zindi ngorane cyangwa se izindi mbogamizi dukunze kubona hirya no hino.”
Muhire Willngton we yagize ati “Icyo tuba twifuza nk’ababyeyi ni ireme ry’uburezi, ku buryo abana biga bakagira ubumenyi batwara bagahindura igihugu; bakazigirira akamaro mu gihe kizaza.”
Undi mubyeyi yagize ati “Batwemereye ko uko umwana azajya azamuka bazajya bamukurikirana, haba kuvuga ndetse no gukora bijyane. Njyewe ni ubwa mbere numvise ishuri riba rifite umwarimu rikagira n’umwunganizi!”
Ishuri rya les Pionniers ritenganya gutangirana gahunda mpuzamahanga izwi nka “Cambrige International Education” ndetse na gahunda y’amasomo y’imbere mu gihugu.
Iri shuri riteganya kwakira abagera kuri 400, rizibanda ku ndimi z’igifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda; ariko rinashyire imbaraga muri siyansi nka hamwe mu hagaragaye icyuho mu burezi.
Ababyeyi bagaragaje ko bizeye uburezi bw'iri shuri
