Abafite ubumuga bw’uruhu bati, “Nishimira uruhu rwanjye, twese dufite agaciro .
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu (Albinism) mu Rwanda, ku insanganyamatsiko igira iti: “Nishimira uruhu rwanjye, twese dufite agaciro hatitawe ku ibara ry’uruhu,” abafite ubu bumuga bavuga ko hari byinshi byahindutse mu mibereho yabo kubera inkunga n’ubufasha bahabwa na Leta y’u Rwanda.
Ingabire Aimée, umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu, yavuze ko mbere bahuraga n’ivangura ndetse bamwe bakabaho mu bwigunge, ariko ko ubu ibintu byahindutse cyane.
Yagize ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda yadusubije agaciro. Ubu tubona ubuvuzi, tukiga nk’abandi bana, kandi abantu batangiye kutwumva no kutwemera mu muryango nyarwanda. Mbere twabaga mu bwoba no mu bwigunge, ariko ubu twiyumva nk’abaturage bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi.”
Rukundo Janvier nawe yagaragaje ko ubukangurambaga bwakozwe bwatumye abaturage barushaho gusobanukirwa ubumuga bw’uruhu.
Ati: “Hari intambwe ikomeye yatewe. Ubu abantu benshi bamenye ko ubumuga bw’uruhu atari umuvumo cyangwa ikindi kidasanzwe. Turashima uburyo twitaweho kandi tugakomeza gusaba ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa hose.”
Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Imibereho Myiza y’Abantu Bafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA), AKIMANIDUHAYE Dieudonné, yavuze ko ubufatanye n’inzego za Leta bwagize uruhare runini mu kuzamura imibereho y’aba baturage.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yakoze byinshi mu kurengera no guteza imbere abafite ubumuga bw’uruhu. Hari gahunda zitandukanye zibafasha kubona ubuvuzi, amavuta arinda uruhu, uburezi ndetse n’ubukangurambaga bugamije kurwanya ivangura n’ihohoterwa bakorerwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Jean Pierre NIYITEGEKA, yavuze ko hakiri ibibazo bimwe na bimwe ariko ko ubuvugizi buzakomeza kugira ngo bikemuke burundu.
Yagize ati: “Nubwo hari byinshi byagezweho, haracyari imbogamizi nke tugomba gukemura. Tuzakomeza gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo abafite ubumuga bw’uruhu babashe kubona serivisi zose bakeneye no kubaho mu buzima bwuzuye kandi butarangwamo ivangura.”
Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kumenyekanisha uburenganzira bw’abafite ubumuga, harimo gufasha abafite ubumuga bw’uruhu kwirinda kanseri y’uruhu, kuborohereza kwiga bicazwa ahabafasha gukurikira amasomo neza, no guhana abakoresha imvugo z’ivangura cyangwa izibasuzuguza.
Abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko ibyo byagezweho bibaha icyizere cy’ejo hazaza heza, aho buri Munyarwanda azahabwa agaciro n’uburenganzira bwe hatitawe ku miterere ye.
GACINYA Regina / Kigali

