Perezida yibukije ko ubuyobozi bwiza bushingira ku gukorera abaturage

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije abayobozi bamaze kurahirira inshingano nshya ko mu nzego z’ubuyobozi bagiyemo bagomba kugira intego imwe, gukorera hamwe no gukorana neza n’izindi nzego, bakarangwa n’imikorere ishingiye ku nyungu z’abaturage n’iz’igihugu.

Jun 17, 2026 - 16:28
Jun 17, 2026 - 17:18
 0
Perezida yibukije ko ubuyobozi bwiza bushingira ku gukorera abaturage

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu , ubwo yayoboraga umuhango w'irahira ry'abayobozi bashya muri Guverinoma y' u Rwanda,  aho yashimangiye ko ubufatanye n’imikoranire myiza ari byo bituma inshingano zigerwaho neza kandi bikagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Iyo ukoze nabi, ukurikiye inyungu zawe bwite, bigira ingaruka ku bandi kandi bikagira n’ingaruka mbi ku gihugu. Mujye mwibuka kubitandukanya.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko nta mpamvu abayobozi bakwiye kunanirwa kuzuza inshingano zabo, agaragaza ko akenshi ikibazo gituruka ku kubura umuco wo gukora neza, ubushake bwo gukosora ibitagenda neza no kwikosora igihe habaye amakosa. Yavuze ko hari abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, nyamara bafite ubushobozi bwo gukora ibyiza kurushaho.

Yongeye kwibutsa ko impinduka mu buyobozi ari ngombwa igihe bibaye ngombwa, kandi ko zigomba gukorwa bidatinze mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.

Yagize ati: “Abantu bashobora kuvuga bati ‘aba ba Minisitiri bahindutse vuba.’ Yego, bahindutse vuba, ariko mujye mwibaza impamvu. Impamvu iroroshye: iyo abashinzwe kuyobora igihugu cyangwa izindi nzego batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, habaho kubanza kwihangana no kubaha amahirwe yo kwikosora inshuro nyinshi. Ariko iyo bigaragaye ko ibibazo bikomeza, impinduka ziba ngombwa kugira ngo akazi gakorwe neza kandi inyungu z’abaturage zirusheho kurindwa.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya kurangwa n’ubwitange, gukorera ku ntego no gushyira imbere inyungu rusange, yibutsa ko inshingano bahawe ari izo gukorera Abanyarwanda no guteza imbere igihugu, aho gukorera inyungu bwite.

Mu bayobozi barahiriye inshingano zabo nshya harimo:

-          Damien Murwanashyaka wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo,

-         Antoine Marie Kajangwe wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,

-          Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, na Col. Claudien Bizimungu wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.

Harimo kandi :

-         Madamu Judith Mbabazi, wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane,

-         Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS),

-         CP Théos Badege wagizwe , komiseri mukuru w’ungirije w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora