Tonzi akomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel

Umuramyi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi akomeje kuvugisha benshi mu itangazamakuru no mu bakunzi b'umuziki wa Gospel kubera Humura Healing Worship, ibitaramo by'amasengesho n'ihumure biri kuzenguruka igihugu hose.

Jun 18, 2026 - 19:49
Jun 19, 2026 - 09:53
 0
Tonzi akomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel

Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze, bikomereza i Rwamagana ndetse ni Nyagatare, mbere y'uko tariki ya 14 Kamena 2026 igera mu Karere ka Muhanga mu rusengero rwa Zion Temple , ahabereye igiterane cyitabiriwe n'abantu benshi bataramanye na tonzi batahana ihumure bitewe n'ibihe byiza byo  gusenga no gusabana  n'Imana.

Kimwe mu byaranze ibi bitaramo ni urukundo n'igikundiro Tonzi akomeje kugaragarizwa n'abakunzi be, ndetse n'ubuhamya bw'abantu bavuga ko bakomeje guhembuka imitima, kongera ibyiringiro no kwakira ihumure binyuze mu ndirimbo n'ubutumwa atanga.

Tonzi ni umwe mu baramyi bafite amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yatangiye urugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka myinshi ishize, aza kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo "Humura", "Nzamura Ishimwe", "Uri Uwera", "Sinjya Nkwibagirwa" n'izindi nyinshi zakomeje guhembura imitima y'abakristo.

Tonzi Yatangiye urugendo rwe rwo kuririmba akiri muto, mu 1993 akora igitaramo cye cya mbere, nyuma aza kuba umwe mu bahanzi bafite Album nyinshi mu Rwanda.

Nyuma y'igitaramo cyabereye i Muhanga, amakuru ari kuvugwa mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Tonzi avuga ko agiye gukomereza ibikorwa bye ku mugabane w'u Burayi mu bitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y'urwo rugendo, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda agakomereza gahunda ya *Humura Healing Worship* mu Karere ka Rubavu, aho abakunzi be bakomeje kwitegura kwakira ibi bihe by'umwuka byitezweho guhembura imitima ya benshi.