U Rwanda na Afurika y’Epfo Bemeje Gusubukura Viza mu Mwaka Umwe.
U Rwanda na Afurika y’Epfo byemeranyije gusubukura itangwa rya viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe mu mwaka umwe.
ibyemejwe i Johannesburg, n’inyungu ku bacuruzi n’abanyeshuri.
Guverinoma y’u Rwanda na Afurika y’Epfo zemeranyije ko mu mwaka umwe, itangwa rya viza ku bafite pasiporo zisanzwe rizasubira ku murongo. Ibi byemejwe kuri uyu wa 18 Kamena 2026 mu ruzinduko rwa Amb. Olivier Nduhungirehe i Johannesburg, aho yagiranye inama na Minisitiri Ronald O. Lamola wa Afurika y’Epfo.
Mu nama yabereye i Johannesburg, impande zombi zanzuye ko bagomba gushyiraho uburyo bushya bw’itangwa rya viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe mbere ya Kamena 2027.
Ibi bigamije Gushimangira ubucuti, ubucuruzi n’ubufatanye hagati y'ibihugu byombi .
U Rwanda rwiyemeje gukaza igenzura ry’abasaba viza kugira ngo hakurweho impungenge zari zatumye Afurika y’Epfo ihagarika viza mu 2022.
Afurika y’Epfo yahagaritse viza ku Banyarwanda mu Ukwakira 2022.
Uruzinduko rwa Amb. Nduhungirehe ni intambwe ikomeye yo gukemura amakimbirane mu bwumvikane. Ni ikimenyetso ko ibihugu byombi byahisemo "ibiganiro aho gufunga imipaka".
Jane Uwamwiza

