U Rwanda:Mu rugamba rwo kurwanya imvugo z'urwango.

Jun 18, 2026 - 12:16
 0
U Rwanda:Mu rugamba rwo kurwanya imvugo z'urwango.

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Imvugo z’urwango .

Uyu munsi wahujwe no kwemeza imbanziriza nyandiko y’ibikorwa bigamije guhangana na zo.

Ni muri urwo rwego, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, hari kubera inama yahurije hamwe abayobozi mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abahagarariye urubyiruko n’abandi barebera hamwe uko barwanya imvugo z’urwango binyuze mu kwimakaza amahoro, uburezi n’ibikorwa bihuriweho mu kuzirwanya

Gahunda y’Igihugu yo kurwanya imvugo z’urwango (National Action Plan)igamije kongerera imbaraga ingamba na gahunda zashyizweho mu kurwanya imvugo z’urwango, kongerera urubyiruko ubushobozi nka ba ambasaderi b’amahoro mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere uburyo bwo kurwanya amakuru y’ibihuha by’umwihariko mu Isi y’ikoranabuhanga.

Imbanziriza nyandiko y’iyi gahunda yatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwitonze Mahoro Eric.

Umuryango w’Abibumbye UN wemeje Tariki 18 Kamena nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Imvugo z’urwango muri 2021. Intego yawo ni ukwibutsa ko imvugo z’urwango ari intangiriro y’amacakubiri, urwango, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nka Jenoside.

By Jane Uwamwiza