Abazitwikira ibihe by’igabanuka ry’amazi bagahanika ibiciro bazakurikiranwa-WASAC Group
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC Group) cyafashe ingamba nshya zizafasha muri gahunda yo gusaranganya amazi muri iki gihe cy’impeshyi ya 2026.
Mu itangazo WASAC Group yashize hanze rigaragaza isaranganya ry'amazi mu turere dufite ikibazo cy'amazi macye cyane cyane mu gihe cy'impeshyi twavugamo, Umujyi wa Kigali, Rwamagana,Bugesera na Kamonyi.
Umuvugizi wa WASAC Group, Bimenyimana Robert, yasobanuye umwihariko watekerejweho kugira ngo amazi agere kuri bose n’uburyo bwo guhangana n’abazamura ibiciro byayo
Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, yongeye ho ko abazitwikira ibihe by’igabanuka ry’amazi bagahanika ibiciro bazakurikiranwa.
Yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kumenyesha abafatabuguzi gahunda y’isaranganya ry’amazi mu bihe by’impeshyi mu turere twavuze haruguru muri uyu mwaka 2026.
By Jane Uwamwiza

