Cabo Delgado:Perezida wa Repubulika ya Mozambique yasuye inzego z'umutekano z'u Rwanda

Jul 3, 2026 - 11:00
 0
Cabo Delgado:Perezida wa Repubulika ya Mozambique yasuye inzego z'umutekano z'u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Mozambique akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo za Mozambike (FADM), Nyakubahwa Daniel Francisco Chapo, kuri uyu wa Gatatu yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ku cyicaro gikuru  giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu ruzinduko rw'akazi arimo kugirira mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka za FADM, Major Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu mazi za Mozambique, Brig Gen (Commodore) Óscar Agostinho Lucas, hamwe n'abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu byombi byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo bifite amateka akomeye y’ubufatanye, cyane cyane mu by’umutekano, ubukungu n’umuco. Umubano wabo wakomeye cyane kuva mu 2021, igihe u Rwanda rwohereje ingabo gufasha kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

 U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1,000+ muri Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado, gufasha guhangana n’imitwe y’iterabwoba ya “Al-Shabaab” yari imaze kwigarurira uduce tunini. 

Hamwe n’ingabo za Mozambique na SADC, u Rwanda rwafashije gufungura umujyi wa Mocímboa da Praia wari warafashwe n’iterabwoba. Ubu ni urugero rukomeye rwa Afurika ifasha Afurika nta kindi gihugu cyo hanze kibivangemo.

 Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubukerarugendo, ingufu n’ubwikorezi.

Mu 2022 Perezida Paul Kagame na Filipe Nyusi bahuye i Kigali, basaba abikorera gukorera hamwe, cyane cyane mu rwego rwa gaz gasangwa muri Cabo Delgado n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Umubano w’u Rwanda na Mozambique urenze gusa politiki. Ni ubufatanye bushingiye ku mutekano, ubukungu n’ubusabane bw’abaturage. 

By Jane Uwamwiza