Nagelsmann yasezeye ku gutoza ikipe y’igihugu y’u Budage
Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Budage ryafashe icyemezo cyo gutandukana na Julian Nagelsmann nyuma y’uko ikipe y’igihugu isezerewe hakiri kare mu gikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mutoza asoje inshingano ze nyuma y’ umusaruro utanyuze abakunzi b’ umupira w’ amaguru n’ abayobozi b’ iyi kipe.
Iki cyemezo kije gikurikira umusaruro mubi u Budage bwagize mu gikombe cy’Isi cya 2026, aho bwasezerewe muri 1/16 cy’irangiza nyuma yo gutsindwa na Paraguay kuri penaliti, ibintu byateje igitutu gikomeye kuri Nagelsmann.
Uyu mutoza wahawe akazi mu 2023 yari yitezweho gusubiza u Budage ku rwego rwabwo nyuma y’ imyaka itari myiza, ariko urugendo rwe rwaranzwe n’ ibisubizo bitanyuze benshi, cyane cyane mu marushanwa akomeye.
Mu gihe u Budage buri gushaka umusimbura, amakuru amaze iminsi avugwa agaragaza ko Jürgen Klopp yaba yiteguye kwakira inshingano zo gutoza Die Mannschaft aramutse agiriwe ikizere. Klopp, wamaze igihe kirekire atoza ikipe ya Liverpool akanayifashs gutwara igikombe cya shmpiyona nyuma y’imyaka 30, amaze igihe avugwa nk’ umwe mu batoza bashobora gutoza iyi kipe y’ igihugu.
Jürgen Klopp
Nubwo nta tangazo riratangazwa ku mutoza uzamusimbura, izina rya Klopp rikomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Budage no mu bakurikiranira hafi umupira w’ amaguru.
Isezera rya Julian Nagelsmann rifungura indi paji nshya mu ikipe y’igihugu y’u Budage, iri gushaka kongera kubaka ikipe ishobora guhatanira ibikombe bikomeye. Ubu amaso yose ahanzwe ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage, hategerejwe kumenya niba Jürgen Klopp ari we uzahabwa inshingano zo kongera gusubiza Die Mannschaft mu bihe byiza.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

