NGOMA :Abafite ubumuga nabo bashobora kwiteza imbere binyuze mu mikino
Abakobwa b’abangavu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu karere ka Ngoma banze guhera mu bwigunge bahitamo kwiteza imbere binyuze mu gukina umukino ukinwa umuntu yicaye uzwi nka sit ball bavuga ko byabateje imbere kuko bavanamo amafaranga abafasha mu mibereho yabo .
Gukoresha ingingo zimwe zikora bagakina umukino bakina bicaye wa sit ball nibyo byateje imbere aba bakobwa b’abangavu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngoma .Aba bakobwa bahamya ko bimaze kubateza imbere kubera ko uyu mukino bawukuramo amafaranga abatunze nkuko bivugwa na Musabyemariya Louise ati’’ Umukino wadufashije byinhsi nka njye numvaga ko ntacyo nshoboye kuko mfite ubumuga bw’ingingo ariko kuri ubu ndashima ko nahuye na bagenzi banjye bafite ubumuga umukino dukina udufasha byinshi nko kuba dufite akazi dukuramo amavuta no mu rugo hari ibyo dufasha ababyeyi. Abangavu bafite ubumuga bagisaba ni ukuri turabagira inama yo kubireka bakishakamo ibisubizo kuko gukora byaradufashije ntawadufatirana ngo adushukishe ikintu kuko twabyigurira’’.
Manishimwe Theodette nawe akina uyu mukino afite ubumuga aragira ati ’’Mbere ya byose ndashima umukuru w’igihugu cyacu waduhaye iki kibuga nk’abangavu bafite ubumuga tukaba duhurira aha tugakina tukamenyana nabaga mu rugo nanjye ubwanjye nari narihebye nyuma nzakuganirizwa n’abayobozi bambwira ko umuntu ufite ubumuga hari ibyo yakora .Uyu mukino dukina uradufasha cyane kuko nk’ubu nkuramo amafaranga akamfasha byinshi harimo kubona imyambaro amavuta n’ibindi kuva najya muri uyu mukino no murugo ndabafasha kuko tubonamo amafaranga gusa sinasoza ntagiriye inama bagenzi banjye bafite ubumuga bakishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi bagafatiranywa kuko bafite ubumuga bagerageze bishakemo imirimo biteze imbere kuko n’umuntu ufite ubumuga yakora ibyo utabufite yakora ’’.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga M.Gloriose avuga ko abantu bafite ubumuga bakwiye kwitinyuka bagakora imirimo itandukanye ibateza imbere kuko usibye kwiteza imbere kw’aba bangavu bafashije akarere ka Ngoma kwesa umuhigo w’imiyoborere myiza kubera kwitabira uyu mukino .Ati’’ Nibyo koko ikipe y’abangavu bafite ubumuga turayifite kandi turashima ko batinyutse bakumva ko umuntu ufite ubumuga yakora ibikorwa byiterambere abangavu bacu biteze imbere kuko barahembwa ndetse bahesheje ishema akarere ka Ngoma kuko mu mukino witiriwe umukuri w’igihugu cyacu bari guhatana ku rwego rw’igihugu. Umwaka ushize nabwo baduhesheje igikombe urumva ko nta cyiza nko kugira abangavu bafite ubumuga bumva ko bashoboye nk’abantu badafite ubumuga no mu rwego rw’imihigo batumye twesa umuhigo w’imiyoborere myiza .Turasaba n’abandi bafite ubumuga kwishakamo ibisubizo bagakoresha neza ingingo zikora bakiteza imbere natwe n’akarere turahari ngo tubafashe aho badukeneye’’ .
Ikipe y’aba bakobwa yaciye agahigo ko kuba igeze ku rwego rw’igihugu muri sit ball mu marushanwa ya Kagame Cup y’uyu mwaka wa 2024..
Uwayezu Mediatrice /Ngoma