RWAMAGANA : Barasaba ko imirimo yo kubaka isoko yakwihutishwa

Abatuye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana bavuga ko isoko rikuru rya Rwamagana ryabafashaga kwiteza imbere bakaba basaba ko imirimo yo kubaka isoko rishya yakwihutishwa .

May 19, 2023 - 07:40
 0
RWAMAGANA : Barasaba ko imirimo yo kubaka isoko yakwihutishwa
Imirimo yo kubaka isoko rishya rya Rwamagana yaratangiye (Ifoto Jane U)

Iyo ugeze ahahoze hari isoko ry’akarere ka Rwamagana kuri ubu amazu yari ahubatse yarasenywe ndetse ikibanza ryari ryubatswemo kiri gusizwa bigaragara ko imirimo yo kubaka isa nkiyatangiye .Umunyamakuru wa  Radio Izuba aganira  na bamwe mu bahatuye bashima iki gikorwa remezo kigiye kuhubakwa kuko kizahindura n’isura nyayo y’umujyi wa Rwamagana, kuko ubusanzwe ritari rijyanye n’ikerekezo  gusa bifuza ko  imirimo yo kuryubaka yazihutishwa ikarangira bagatangira kurikoreramo vuba.

Gatete Celestin atuye mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro ati”Iki gikorwa ni icy’agaciro gakomeye kuko bitwereka ko umujyi wacu wa Rwamagana watangiye kuzamuka mu ntera nk’umujyi wa Musanze ndetse na za Rubavu tugiye kuhabona imirimo nuko abantu babone nuko batanga Mutuelle, mbese ubu ugiye kuba umujyi w’abasirimu.Icyo dusaba abayobozi babifitiye ububasha nuko imirimo yo kuryubaka bayihutisha byibura bakabije hagati y’umwaka umwe n’ibiri rikaba rirangiye byatunezeza.”

Niyitanga Jacques nawe ni umuturage wo mu karere ka Rwamagana ashima igikorwa cyo kubaka isoko rishya agasaba ko n’imirimo yo kuryubaka yakihutishwa ati” Iki  gikorwa ni cyiza cyane ku baturage b’akarere ka Rwamagana tubonye isoko rya kijyambere ryerekana neza umujyi wacu kuko ugereranije n’utundi turere rwose twari turi hasi kubijyanye n’isoko kandi bizafasha kudakorera muri ka kajagari twakoreragamo gusa icyo twasaba nuko ryakubakwa vuba nko mu gihe kitarenze imyaka ibiri abantu bakaba batangiye no gufata ibibanza.”

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana Kakooza Henry avuga ko iri soko ari umushinga munini uzatwara imyaka igera kuri ibiri ,akavuga ko mu gihe rizaba ritaruzura babanje no gutegura aho rizaba riremera ati” Mbere yo gutangira kubaka iri soko twabanje kuganira n’abahagarariye abacuruzi badusaba ko twabashakira ahandi baba bakorera mu gihe riri kubakwa twagiye hari impande y’agakiriro tuhubaka hangare ndetse dusiga n’ikibanza gito hagurishirizwa amatungo n’ibitoki twakoresheje miliyoni zigera kuri Magana ane turahatunganya kuko iri soko ni umushinga munini uzamara hafi imyaka ibiri kandi rizaba rigeretse,tuzaryubaka mu byiciro bibiri.”

Iri soko rya kijyambere rigiye kubakwa mu Karere ka Rwamagana rizubakwa mu byiciro bibiri ,icyiciro cya mbere kizasozwa mu kwa Gatandatu umwaka wa 2024 .Biteganyijwe ko  rizuzura ritwaye Miliyari zirenga 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Uwamwiza Jane /Rwamagana