RWAMAGANA :Biyemeje kurandura ruswa mu nzego zose

Bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana bavuga ko basobanukiwe ibibi bya ruswa bityo ubu bakaba barafashe gahunda yo kuyirwanya bagasaba n’abayobozi kubibafashamo .

Feb 18, 2024 - 18:40
 0

Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko mu karere ka Rwamagana, aho  abaturage bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa ibibi bya ruswa birimo ko imunga ubukungu bw’igihugu bityo ko bagiye gukaza ingamba zo kuyirwanya .

Umwe mu batuye mu murenge wa Kigabiro ni umubyeyi w’umugore uri mu kigero cy’imyaka mirongo itanu utashatse ko imyirondoro ye itangazwa  ati ’’Kurwanya ruswa ni ngombwa cyane  kuko  ruswa imunga igihugu .Iyo hari ruswa  nta terambere riba rihari kuko ibikorwa byakagezweho biradindira ’’.

Undi mugenzi we nawe agaragaza ko icyumweru cyo kurwanya ruswa gishojwe yiyemeje kuyirwanya .Ati ’’Impamvu ari ngombwa kuyirwanya ,iyo hari ruswa ihari habaho akarengane nko mu butabera cyangwa mu zindi nzego aho umuntu atanga ikirego ntarenganurwe niyo mpamvu mu karere kacu tugomba kuyirwanya ’’.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yibukije abaturage bo mu karere ka Rwamagana ko guhabwa ubutabera nta kiguzi na kimwe bisaba.Ati ’’ Nkuko byakomeje kuvugwa ndagira ngo nanjye mbisubiremo ndizera ko mutubera ba ambasaderi  ubutabera ntabwo bugurwa ,ubutabera ni serivise leta itanga aho bagusaba amafaranga make y’igarama cyangwa ayo kugura kopi birasobanutse ariko nta muntu numwe ukwiye kwemera ko hakwiye kugira undi umwitambika hagati ye n’ubucamanza kugira ngo agire serivise abona .Iki kintu rwose tucyamagane ’’.

Iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko cyatangiye tariki 12 Mutarama uyu mwaka kikaba cyasojwe tariki 16  Gashyanatare 2024 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti”Ruswa ni umwanzi w’uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’igihugu.Twese tuyamagane’’.

Jane Uwamwiza / Rwamagana