Ruhango: Imiryango isaga 70 imaze kubakirwa amacumbi mu ngengo y’imari ya 2025-2026
Mu gihe u Rwanda ruri mu gihembwe cya gatatu cy'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025-2026, ubuyobozi bw'akarere ka Ruuhanga bugaragaza ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari imiryango 70 hari idafite aho kuba imaze guhabwa inzu.
Ibi byagarutsweho ubwo umuryango wa Nyabyenda Jean Bosco washyikirizwaga inzu wubakiwe n’akarere kubufatanye n’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bagaragaje aho kwesa umuhingo wo kubakira abadafite aho kuba ugeze; busaba uyu muryango n’undi wese uhabwa inzu kuyibungabunga kugirango itangirika.
Mukangenzi Alphonsine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango, mu butumwa bwe yaboneyeho gushimira Amadini n’Amatorero nk’abafatanyabikorwa bagira uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’akarere.
Yibutsa abahabwa inzu ko inzu ari izabo, bityo batagomba guterera iyo ngo zangirike barebera, abereka ko uruhare runini ruba rusigaye ari urwabo rwo gusigasira no kubungabunga izo nzu bahabwa.
Ati "Buri wese ubonye inzu icyo aba asabwa ni ukuyifata neza, akayibungabunga nk’inzu ye kugirango itangirika."
Mukangenzi kandi asobanura ko gufata neza izi nzu bahabwa bitareba gusa uyu muryango wa Nyabyenda wayihawe, ahubwo buri wese wahawe inzu yaba uyihawe muri iyi ngengo y’imara y’uyu mwaka ndetse n’abazihawe mu myaka yashize.
Yagize ati "Ni bose bireba ari izo twubatse mu myaka ishize ndetse n’uyu mwaka n’indi myaka izaza, icyo tubasaba ni uko bazifata neza bakazibungabunga."
Umuyobozi kandi ashimira ibikorwa by’abafatanyabikorwa batandukanye by'umwihariko Amadini n’Amatorero akorera mu karere ka Ruhango ku bufatanye badahwema kugaragaza mu iterambera ry’abaturage b’aka karere; abasaba gukomeza imikoranire myiza mu kuyobora abaturage.
Yabigarutseho agira ati "Abafatanyabikorwa b’Amadini n’Amatorero ni abafatanyabikorwa bafite umubare munini w’abaturage, icyo tubasaba ni ugukomeza imikoranire myiza kuko irahari, hanyuma tugakomeza tukayobora abaturage neza muri gahunda za Leta."
Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza (ifoto/N.Charles)
Nyabyenda Jean Bosco wahawe inzu yo kubamo agaragaza ko mbere yo kubona icumbi yari abayeho nabi nta gaciro afite mu bantu, yishimira ko ubu agiye kugira agaciro mu muryango.
Yagize ati "Murabona ko nezerewe cyane. Nari mbayeho ntagira aho kuba, numvaga ko nta gaciro mfite mu bantu, ariko kuba mbonye icumbi ni ibintu bigiye kurushaho kunyubaka cyane mu buzima."
Yongeyeho iyi nzu ahawe igiye kumubera umusingi w’iterambere kandi yizeza ko agiye kurushaho kuyifata neza no guharanira ko itangirika ahubwo azarushaho kuyigira neza.
Ati "Mu ntego mfite ni uko ngomba gukora ibishoboka byose iki gikorwa mureba nkazongeraho ibindi bikirenze, kuburyo rwose bazajya babireba bakavuga bati abakoze ntabwo imbaraga zabo bazipfushije ubusa."
Nyabyenda kandi agaya bagenzi be bahabwa inzu ugasanga zangirika kubera kutazitaho, agatanga inama yo kuzifata neza no kuzibungabunga nk’umutungo wabo.
Ati "Ku bantu bagira ibikorwa byiza nk’ibi bagenerwa ugasanga ntibabyitayeho, ugasanga barimo kubipfusha ubusa, abo ngira ngo ntacyo umuntu yabashimira”.
Nyabyenda ashyikirizwa infunguzo z’inzu yubakiwe (ifoto/N.Charles)
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 mu karere ka Ruhango MUGABE Jean Paul yizeza ubuyobozi bw’akarere ubufatanye bw’Amadini n’Amatorero mu kwesa imihigo iyo ariyo yose, anagaragaza ko batishimira kubona hari ibikorwa bitagenda neza aho babarizwa.
Mugabe yagize ati "Ubushize byaratubabaje kubona umurenge wacu wa Ruhango uri mu mutuku, turavuga tuti igihe umurenge ugiye mu mutuku turi amadini angana gutya natwe tuba turi mu mutuku. Twasabye ko twubaka toilette (ubwiherero) 174 turazigabagabana, mu byukuri bayobozi bacu, iyo mutubaye bugufi biratunezeza kandi natwe twumva imihigo yose, twumva ari ibyacu."
Mugabe Jean Paul umuyobozi w’Abadivantiste mu Ruhango (ifoto/N.Charles)
Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka akarere ka Ruhango kamaze kubakira abatishoboye inzu zo kubamo zisaga 70, hakaba kandi hari gahunda yo gukomeza gufasha n’abandi badafite aho kuba bujuje ibisabwa kubona amacumbi.
Ubuyobozi bushimira abafatanyabikorwa batandukanye harimo Amadini n’Amatorero atandukanye akorera muri aka karere, kuko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza afungura inzu (ifoto/N.Charles)
Ifoto rusange yabaje mu gikorwa cyo gutanga inzu (ifoto/N.Charles)
NTAMWEMEZI Charles/Ruhango
