RUHANGO: Ubuyobozi n’abaturage biyemeje kugira isuku umuco ubaranga

Mu Karere ka Ruhango, ubayobozi n’abaturage biyemeje kwimakaza isuku yaba iyo ku mubiri, aho batuye ndetse n’aho bakorera, bagashimangira ko ibikorwa birimo umuganda n’igitondo cy’isuku biri mu bibafasha kwimakaza no kwihutisha uwo muco w’isuku.

Jan 9, 2026 - 01:08
Jan 14, 2026 - 09:46
 0
RUHANGO: Ubuyobozi n’abaturage biyemeje kugira isuku umuco ubaranga

Mu Mirenge itandukanye y'akarere ka Ruhango kimwe n'ahandi mu gihugu, abaturage bakomeje gwibutswa kwimakaza umuco w’isuku, yaba isuku k’umubiri, isuku yaho batuye ndetse n’isuku yaho bakorera.

Abaturage  bibutswa kandi ko isuku ihera ku muntu ku giti cye, nta muntu ukwiye gutangira service ahantu hadasukuye cyangwa ngo atange service iyo ariyo yose adasa neza dore ko hari aho byagiye bigaragara ko hari abakora imirimo imwe n'imwe bakirangwa n'umwanda.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney asaba abaturage b’akarere ka Ruhango kugira umuco w’isuku, abibutsa kandi ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza, ndetse yibutsa abatuye aka karere ko nta muntu ufite inshingano mu kubakorera isuku.

Ati "Niyo mpamvu tubasa kuzirikana ko isuku ari ubuzima bwa buri munsi, haba ku mubiri yacu, aho tuba naho duhurira n’abandi. Isuku ihera ku muntu kugiti cye, gahunda ikaba isuku impereho."

Rusilibana kandi akomeza yibutsa Abanyarwanda muri rusange by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Ruhango ko kuba uri mu kazi runaka bidakuyeho ko ugomba kugira isuku.

Ati "Ntabwo kuba mu kazi bisobanuye kugira umwanda, no mu kazi umuntu ajyamo yakarabye, umuntu niba atwara igare yirinde ko agenda umuntu atwaye yipfutse ku mazuru, n’umumotare bibe bityo n’undi wese ukora akazi; umuntu ntaze mu iduka ryawe ngo ahahurire n’ibibazo.”

   Rusilibana visi Meya ushinzwe ubukungu (ifoto/N.Charles)

Umwe mu baturage utuye mu mujyi wa Ruhango agaragaza ko isuku ifasha mu kugira ubuzima bwiza butarangwa n’indwara za hato na hato, ndetse isuku inafasha mu kugaragaza ubwiza n’iterambere ry’ahantu, by'umwirahariko agaragaza ko ibikorwa birimo umuganda n’igitondo cy’isuku bifasha mu gutuma umujyi w’akarere ka Ruhango ukomeza gusa neza no gutera imbere muri byose.

Ati "Igitondo cy’isuku uruhare kigira mu bwiza n’iterambere ry’umujyi wa Ruhango, bifasha kugira ngo umujyi use neza abawugenda bakabona ko igihugu gitera imbere.”

Akomeza agaragaza ko isuku ifasha no mu kugira ubuzima bwiza butarangwa n’indwara za hato na hato.

Ati ”Icya mbere twitaho ni isuku kuko ituma tugira ubuzima buzira umuze, ibindi bigakurikiraho kuko ubuzima buzira umuze butarimo indwara za hato na hato nicyo cyiza ku mibereho y’Abanyarwanda.”             

Depite Mukabarisa Germaine ubwo yasuraga akarere ka Ruhango n’itsinda ry’Abadepite yari ayoboye, bagaragaje ko muri aka karere hari umuco w’isuku mu bagatuye.

Yabigarutseho agira ati "Nk'uko mubizi isuku mu gihugu cyacu ishyizwe imbere ndetse n’abaturage bahinduye imyumve, aho twasuye hari ibikorwa rusange muri za gare n’ahandi twasanze isuku imeze neza.”

         Depite Mukabarisa Germaine (ifoto/N.Charles)

Depite Mukabarisa kandi akomeza agaragaza ko hari bamwe mu baturage batarumva neza uyu muco w’isuku ariko agaragaza ko ubuyobuzi butagomba kwicara ngo batuze kuko kwigisha ari uguhozaho.

Ati ”Ariko na none twakomeje kwigisha cyane kugirango n’abaturage n’iyo suku iri aho nakwita muri “Place Publique” nabo bakomeze bayigire no mu ngo zabo, no kumyambaro, muri rusange twarebye uburyo isuku ikorwamo, uburyo batunganya umujyi dusanga gahunda y’isuku irimo irumvikana muri aka karere”.

Mu karere ka Ruhango muri gahunda zitandukanye zashyizwe imbere muri uyu mwaka wa 2026 harimo no gukomeza gushishikariza abagatuye kwimakaza umuco w’isuko by'umwihariko mu byanya bihurirwamo n’abantu benshi nko mu masoko, gare zitegerwamo imodoka, mu bigo by’amashuri, mu nzu z’ubucuruzi, muri za bar na restaurant n’ahandi hose hahurira abantu benshi.

   Abayobozi mu nzego zitandukanye mu isuku (ifoto/N.Charles)

       Abatuye mu mujyi wa Ruhango mubikorwa  by’isuku (ifoto/N.Charles)

   Abadepite n’abaturage mu bikorwa by’isuku (ifoto/N.Charles)

     

   Abaturage bitabiriye ibikorwa by’isuku (ifoto/N.Charles)

   

          Depite Mukabarisa aganiriza abaturage (ifoto/N.Chareles)

NTAMWEMEZI Charles/Ruhango