KAYONZA :Bamwe mu babyeyi ntibakozwa ibyo gushakira abana bafite ubumuga indangamuntu

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza busaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutababuza uburenganzira bwabo bwo kubona ibyangombwa bibaranga harimo n’indangamuntu

May 16, 2024 - 11:48
 0

Abasabwa ko baha uburengenzira abana bafite ubumuga  bagejeje igihe cyo gufata indangamuntu n’ibindi byangombwa bemerewe nk’Abanyarwanda ni ababyeyi bo mu kagari ka Rurama mu mudugudu wa Ntinyi mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bafite abana bafite ubumuga bavuga ko batari bazi ko umwana ufite ubumuga yahabwa ibyangombwa.

 Musabyeyezu Consolée ati’’Sinarinzi ko umwana ufite ubumuga yemerewe kugira ibyangombwa nk’irangamuntu  kuko numvaga ntaho azajya ngo bayimusabe no kujya kwiga mbona atabishoboye ariko ndagerageza akajyayo  kuva numvishe ubujyanama nahawe  n’ubuyobozi ,ngiye gukora ibishoboka njye kumushakira indangamuntu ’’.

Rwihandagaza Donath nawe afite umwana ufite ubumuga avuga ko  yumvaga nta ndangamuntu uwo mwana yakenera .Ati’’Nari nagiye kubiro by’umurenge wacu gushaka akanimero k’umwana ugejeje imyaka yo gufata indangamuntu gusa umwana wajye wa mbere wagize ubumuga akiri muto numvaga atari ngombwa kumushakira akanimero ko gufata indangamuntu ariko uko ngiriwe inama ngiye gushaka uko nawe nyimushakira’’.

.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama Ntagwabira Oswald asaba ababyeyi kutabuza uburengenzira abana bafite ubumuga batabafasha kubona indangamuntu kuko umubyeyi uzafatwa adaha uburengenzira uwo mwana azabihanirwa kuko ari ihohoterwa ati’’Nta mubyeyi ufite uburengenzira bwo kwima umwana ibyangombwa ngo ni uko afite ubumuga nka twe nk’abayobozi dufashe uwo mubyeyi twamuhana kuko abarikubuza uburengenzira uwo mwana . Turasaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bujuje imyaka yo gufata indangamuntu  kubafasha kuzibona kuko n’Abanyarwanda nk’abandi bantu badafite ubumuga’’.

Hirya no hino mu ntara y’Iburasirazuba haracyagaragara ababyeyi bafite imyumvire mibi ku bijyanye n’abafite ubumuga  kugeza no kuba hari  abababuza uburengenzira bwo gutunga ibyangombwa by’umwihariko indangamuntu bitwaje ko ntaho bajya ngo bayibasabe .

Uwayezu Mediatrice  /Kayonza