Kieran McKenna ashobora kuba umutoza mushya wa Manchester United

Manchester United iri mu makipe yagize umwaka mubi w’imikino gusa ikaba iri kwifuza gusimbuza Umutoza Mukuru wayo, Erik ten Hag, igaha akazi Kieran McKenna.
Nk’uko ikinyamakuru Foot Mercato cyabyanditse, Manchester United yabaye iya mbere mu kuganiriza uyu mugabo, gusa The Guardian yo ikavuga ko atari yo yonyine mu Bwongereza imwifuza.
McKenna yakoreye Manchester United mu 2016 kugeza 2018 ubwo yari umutoza w’Ikipe y’Abatarengeje imyaka 18 ndetse aba n’umwungiriza wa Jose Mourinho mu minsi ya nyuma mbere y’uko ava muri iyi kipe.
Nyuma y’icyo gihe yari mu batoza bafashaga Ole Gunnar Solskjær ndetse akaba yaranakoranaga cyane na Michael Carrick.
Carrick akimara gusohoka muri Manchester United, byabaye ngombwa ko na McKenna ahita agenda, icyo gihe Man United iha akazi Ralf Rangnick na we utaragize ibihe byiza muri iyi kipe.
Mu 2021 yahise abona akazi muri Ipswich Town yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Bwongereza ‘English Football League One’, ayifasha kuzamuka mu cya Kabiri ndetse muri uyu mwaka akaba yarayihesheje itike yo kuzakina icya Mbere.
Mu gihe umwaka wa 2023-24 uri kugana ku musozo, abatoza benshi begerewe na Manchester United barimo Thomas Tuchel wa Bayern Munich ndetse na Thomas Frank wa Brentford.
Gusa aba bose ntabwo bigeze baganira ngo bigere kure akaba ariyo mpamvu byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwegera Kieran McKenna wari mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiona y’u Bwongereza.
Man United yifuza guha akazi uyu mugabo w’imyaka 38 iri ku mwanya wa munani n’amanota 57 mu gihe habura umukino umwe ngo Premier League ishyirweho akadomo ku mwaka wa 2023-24.