Siporo : Ikipe ya Espagne iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’ Isi cya 2026
Mu gihe Isi ikomeje kwitegura igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, abasesenguzi batandukanye bakomeje kugaragaza amakipe ashobora kuzitwara neza muri iri rushanwa. Mu makipe atanu ari kuvugwa cyane harimo Portugal, Ubufaransa, Espagne, Ubwongereza ndetse na Argentine, aya yose hari impamvu ari guhabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe cy'isi cya 2026.
Portugal iri mu makipe akomeje gutanga icyizere kubera igisekuru gishya cy’abakinnyi bafite impano nyinshi ndetse n’abamaze kugira uburambe mu marushanwa akomeye. Nubwo Cristiano Ronaldo ashobora kuba ari gukina Igikombe cy’Isi cya nyuma, iyi kipe ifite abandi bakinnyi bakomeye bashobora kuyifasha gukora amateka mashya barimo Vitinha na Nuno Mendez ba PSG, Bruno Fernandes, na Bernaldo Silva ndetse n’abandi.
Ubufaransa bwo bukomeje kuba imwe mu makipe ahagaze neza ku isi kubera ubwinshi bw’abakinnyi beza bufite. Bufite abasore bafite ubuhanga n’umuvuduko nka Kylian Mbappé, ndetse ubunararibonye bw’abakinnyi benshi bakinnye amarushanwa akomeye butuma benshi babona bushobora kongera gutwara igikombe. Icyisumbuyeho nuko bufite umutoza mwiza nka Didier Dechamps aho ari umutoza wabwo kuva 2012, ikindi kandi nuko ubufaransa bukinnye final inshuro 2 kuva 2018 aho bwanagitwaye butsinze Croatia nyuma butsindwa muri 2022 na Argentine.
Espagne nayo iri mu makipe akomeje kuvugisha benshi kubera uburyo ikina umupira ushingiye ku guhererekanya neza no kugenzura umukino. Abakinnyi bakiri bato bafite impano nka Lamine Yamal, Pedri, Rodri, ndetse n’abandi bamaze kwigaragaza mu Burayi, bituma Espagne ifatwa nk’ikipe ishobora kuzatungurana cyane. Ikindi kisumbuyeho nuko iyi kipe y’ igihugu ya Espagne iherutse gutwara igikombe cy’ uburayi cya 2024.
Ubwongereza na bwo buri mu makipe ahabwa amahirwe kuko bufite abakinnyi benshi bakina ku rwego rwo hejuru muri shampiyona zikomeye ku isi. Harry Kane, Jude Bellingham, Declab Rice, ndetse n’abandi bakinnyi bafite ubuhanga mu busatirizi no hagati mu kibuga bakomeje gutuma iyi kipe iba imwe mu zifite amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa.
Ku ruhande rwa Argentine, kuba ari yo yatwaye Igikombe cy’Isi giheruka cya 2022 bituma ikomeza guhabwa icyizere. Nubwo Lionel Messi ashobora kuba atazaba akiri ku rwego rwo hejuru nk’urwo yariho mbere, Argentine iracyafite ikipe ikomeye ifite ubunararibonye n’icyizere cyo gukomeza kwitwara neza.
Nubwo umupira w’amaguru ugira ibintu byinshi bitungurana, Portugal, Ubufaransa, Espagne, Ubwongereza na Argentine ni yo makipe benshi babona afite amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2026. Ubwiza bw’abakinnyi bafite, uburambe ndetse n’ imikinire yabo ni byo bikomeje gutuma aba ari yo makipe yitezweho byinshi muri iri rushanwa rikomeye ku isi.

