Rwamagana:Abahinzi b'ibigori bubakiwe ubuhunikiro bwa toni 1000 z'ibigori

Abahinzi b'ibigori bibumbiye muri koperative Terimbere Munyiginya ikorera ubuhinzi bwayo muri uyu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana ubu umusaruro wabo ni mwiza kuko bafite ubwanikiro ndetse n'ubuhunikiro bugezweho bubakiwe n'umufatanyabikorwa w'Akarere ka Rwamagana Better world Rwanda.

May 21, 2026 - 14:48
May 21, 2026 - 15:29
 0
Rwamagana:Abahinzi b'ibigori bubakiwe  ubuhunikiro bwa  toni 1000  z'ibigori
Ubuhunikiro bwa kijyambere (Ifoto Jane U.)

Aba bahinzi bavuga ko mbere wasangaga umusaruro wabo wangirikira ku mbuga kuko nta bwanikiro n'ubuhunikiro bugezweho bari bafite. Umurerwa Dative ni perezidante wa koperative Terimbere Munyiginya  yagize Ati"Tutarabona ubu bwanikiro n'ubuhunikiro twari mu gihombo kuko umusaruro wacu wangirikiraga ku mbuga,ugasanga ni imvura irawunyagiye ukangirika,ibi byatumaga dutanga umusaruro hakiri kare ku mafaranga make , ugasanga ni ibihombo."

Akomeza avuga ko ubu aho baboneye ubuhunikiro byatumye babasha gufata neza umusaruro wabo Ati"Aho tuboneye ubu buhunikiro ubu tugurishiriza igihe dushakiye kuko tuba twizeye ko ubitse neza kandi ku giciro cyiza"

Umusaruro uri mu buhunikiro 

Nyirandayambaje Enatha ni umunyamuryango muri iyi koperative Terimbere Munyiginya ihinga ibigori nawe avuga ko bishimiye ko bubakiwe ubwanikiro n'ubuhunikiro bikababera igisubizo yagize Ati" Twarishimye kuko twabonye abafatanyabikorwa badufashije bakabitwubakira ,ubu rwose umusaruro wacu urinda ugera ku isoko umeze neza kandi hano uba ufite n'umutekano ntawushobora kuza ngo abe yabyiba ,kandi byorohereza n'abaza kubigura kuko babikura ahantu hamwe''

Umuhuzabikorwa w'umushinga Better world Rwanda mu karere ka Rwamagana Kimenyi Antoine avuga ko kuba barubatse ubwanikiro ndetse n'ubuhunikiro byari ukugira ngo bifashe abari muri koperative gufata neza umusaruro wabo aho kwangirika Ati"Ubu buhunikiro bwubatswe ku nkunga ya KOIKA ndetse na Better World Rwanda mu mushinga wa AWI project ufasha abagore bari mu matsinda bose hamwe ni 400 , ubu buhunikiro rero ni ubwo kubafasha kugira ngo bafate neza umusaruro ukomoka ku buhinzi"

Akomeza agira Ati" Iyo umusaruro uri hamwe biratworohereza no kuwushakira isoko kuko uba uri hamwe ku buryo kuwugeza ku isoko biba byoroshye"

Ubu bwanikiro n'ubuhunikiro biri mu murenge wa Munyiginya byubatswe na Better world Rwanda muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ya 2025-2026, hamwe n'ubundi bwubatse mu murenge wa Mwulire bwuzuye butwaye Miliyoni ijana na mirongo itanu n'ebyiri  z'amafaranga y'u Rwanda.

Jane Uwamwiza/Rwamagana