Kirehe: Hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa rizabasigira ubunararibonye mubyo bakora

Kugaragaza ibikorwa n'abafatanyabikorwa  mu karere ka Kirehe nibyo byaranze iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu ribera  muri gare ya Nyakarambi guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025.

May 21, 2025 - 11:50
May 21, 2025 - 17:06
 0
Kirehe: Hatangijwe  imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa rizabasigira ubunararibonye mubyo bakora
Ubwo hatangizwaga imurikabikorwa mu karere ka Kirehe (Ifoto/ Mediatriece.U)

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa bavuga ko hagicyenewe ubufatanye ku mpande zose z'abikorera mu karere ka Kirehe , kugira ngo umuturage agezweho iterambere nkuko bivugwa na Ndungutse  Jean Damascene umukozi wa koperative Koaduna iroba amafi  mu biyaga bya Nasho ati’’Dukeneye ubufatanye na bagenzi bacu bwo kubanza kuzamurana mubyo dukora ndetse bikagera ku muturage haba mu bimuteza imbere, mu mibereho myiza yabo n’iterambere ry’akarere''.

Ibi kandi binagarukwaho na mugenzi we   Byukusenge  Laurance umukoze wa TSS Musaza  abivuga muri aya magambo ati’’ Dukeneye gushyira hamwe no kuzamura urubyiruko rwiga imyuga n'ubumenyi ngiro kuko nabo bazatanga umusaruro mu bikorwa biteza imbere umuturage n’akarere uruhare rwaburi wese  rurakenewe'' .

Ku ruhande rw’abaturage bo muri aka karere bagaragaza ko aba bafatanyabikorwa bashyize hamwe babegereza ibikorwa remezo birimo amazi n’umuriro w'amashanyarazi.  Kampire  Elina  ati '' Abafatanyabikorwa turabasaba ubufatanye mu kutwegereza amazi meza kuko mu murenge wacu ijerekani tuyigura amafaranga magana atatu urumva ko k'umuryango biba bitoroshye kandi hari ibindi ukenera dukeneye n’imihanda ya kaburimbo aho dutuye cyane ko iyi Nyakarambi irikugenda izamuka ''.

Rubingisa  Pudence umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba ashima uruhare rw'abafatanyabikorwa mu bikorwa by’iterambere ariko akavuga ko hakiri urugendo rwo gukomeza gufatanya mu bikorwa bizamura umuturage nko kongera ibikorwa remezo ati’’ Turashima uruhare rw’abikorera bo muri aka karere ka Kirehe kuko bagira uruhare runini mubikorwa bikorerwa umuturage gusa haracyari icyuho nko mubikorwa remezo haba imihanda cyangwa amazi meza n’umuriro w'amashanyarazi dukeneye gukomeza gushyira hamwe imbaraga kuko hari uruhare rwa Leta ariko nk'abikorera turabasaba  gutinyuka nabo bakagira ibyo bakora bizamura umuturage''.

                                                                                 Abafatanyabikorwa bibumbiye muri (JADF )  y'akarere ka Kirehe bashoye mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambereingengo y’imari igera kuri miliyari 6.  Iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b'akarere ka Kirehe   ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa bagera kuri 42 n'indi miryango itari iya Leta n’amakoperative .

Uwayezu Mediatrice /Kirehe