Kigali: Abagize sendika y’abakozi bakora mu mahoteri basuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi mu rwego rwo Kwibuka no Kwigira

Abagize Sendika y’Abakozi bakora mu mahoteri, resitora, ubukerarugendo ndetse no mu rwego rw’ubwiza bibumbiye muri RHTWU (Rwanda Hospitality and Tourism Workers Union) na HAWU (Hair and Beauty Workers Union), basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi. Iki gikorwa cyari kigamije kunamira inzirakarengane zazize Jenoside no gukomeza urugendo rwo kwigira binyuze mu gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.

May 21, 2025 - 10:41
May 21, 2025 - 13:41
 0
Kigali: Abagize sendika y’abakozi bakora mu mahoteri basuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi mu rwego rwo Kwibuka no Kwigira

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi baturutse mu bigo bitandukanye bikorera mu Mujyi wa Kigali, aho bahawe umwanya wo kumva ibisobanuro birambuye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bareba amafoto, inyandiko n’ibindi bimenyetso bigaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Bafashe kandi umwanya wo kunamira abashyinguye muri uru rwibutso rushyinguyemo abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside.

Flora Nyiratsinda, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakozi bakora mu by’amahoteri, ubukerarugendo na resitora, yashimangiye impamvu nyamukuru y’iki gikorwa agira ati:

 “Twazanye aba bakozi kuri uru rwibutso kugira ngo bibuke, banasobanukirwe amateka y’igihugu cyabo. Kwibuka ni igikorwa kigamije kudufasha kudasubira inyuma, ahubwo tugaharanira kubaka igihugu gitekanye kandi gifite agaciro. Ibi bizafasha n’urubyiruko kumva neza amateka yaranze u Rwanda, rukanagira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.”

Bwana RUSHIGAJIKI Haruna, Umunyamabanga Mukuru wa sendika y’abakora mu rwego rwo gutunganya imisatsi, inzara n’ubwiza (HAWU), yavuze ko iki gikorwa kigamije gushimangira uruhare rw’abakozi mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Yagize ati:

“Twese dufite inshingano yo guharanira ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo atazongera kubaho ukundi. Kwibuka ni ugusigasira amateka yacu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Abitabiriye kandi bagize umwanya wo gusangira ubuhamya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Munganyinka Alouette, mu buhamya bwuje agahinda, yagaragaje uko yatakaje ababyeyi n’abavandimwe be bose, agasigara wenyine. Yashimiye Ingabo za FPR Inkotanyi zamurokoye, anahumuriza bagenzi be barokotse, abasaba gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gufatanya kubaka u Rwanda rufite amahoro.

Muhire Jean Bosco, ushinzwe abakozi muri Hotel Lemigo, ari mu bashimye amahirwe yo gusura uru rwibutso. Yagize ati:

“Gusura uru rwibutso byadusigiye isomo rikomeye. Twiyemeje ko aho dukorera tuzahora twibutsa inshingano zo kurwanya amacakubiri no kwimakaza ubumwe. Nubwo dukora mu rwego rw’ubucuruzi n’ubukerarugendo, dufite uruhare rukomeye mu gusigasira amahoro n’amateka y’igihugu, tunarwanya abashaka gufobya Jenoside.”

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), hashimangiwe ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza uruhare rw’inzego zose mu kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ubumuntu n’ubwiyunge.

Anitha Ndayisaba Mweramana, wari uhagarariye MINUBUMWE muri icyo gikorwa, yashimye uruhare rwa RHTWU na HAWU mu guteza imbere umuco wo kwibuka no gufasha abakozi gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo. Yagize ati:

“Twishimira kubona abakozi b’uru rwego bitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bigaragaza ko kwibuka atari inshingano z’inzego za Leta gusa, ahubwo ari uruhare rwa buri wese mu muryango nyarwanda. MINUBUMWE izakomeza gukorana n’imiryango n’amashyirahamwe y’abakozi mu rwego rwo kwigisha amateka no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.”

Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi ni rumwe mu nzibutso nyinshi zubatswe mu Rwanda mu rwego rwo kubika amateka, kunamira abazize Jenoside no gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’igihugu, hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

GACINYA Regina/ Kigali

Top of Form

Bottom of Form