NGOMA: Abageze mu zabukuru ntiborohewe no kubona ubwisungane mu kwivuza

Abasaza n’abakecuru bo mu Murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’ubuzima bwo kutagira amikoro yo kwitangira ubwisungane mu kwivuza. Ibi barabivuga nyuma yuko Leta ikuyeho ibyiciro by’ubudehe byatumaga abatishoboye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza .

Jul 27, 2023 - 11:01
Jul 27, 2023 - 11:03
 0
NGOMA: Abageze mu zabukuru ntiborohewe no kubona ubwisungane mu kwivuza
Umwe mu bakecuru uvuga ko nta bushobozi yabona bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza

Abasaza n’abakecuru bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yo kuba nta mikoro bafite yo kuziyishyurira ubwisungane mu kwivuza nyuma yuko Leta ihagaritse kwishyurira abatishoboye babarizwa mu kiciro cya mbere ni cya kabiri  cy’ubudehe ,urugero ni Kagurube Vedaste  uri mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi n’itanu ,urera abana batandatu wenyine ati  ’’ Nibyo rwose turashima leta y’u Rwanda ko yari yaratekereje kubageze mu zabukuru ikajya itugenera ubwisungane mu kwivuza ikidutangira  ubwisungane ntitwaremberaga mu nzu ,ubu turi kwibaza uko bizagenda nta mikoro dufite nta kabaraga ko kujya gushakisha amafaranga yo gutangira umuryango urabona ko dufite abana n’abuzukuru batubaruyeho niba mfite abana batandatu nzakura he?

Umusaza Muhire Faustin nawe ageze mu kigero cy’imyaka mirongo itandatu n’itanu  ati’’Iyi nzu umbonamo nyirirwamo ndyamye  kuko nta mbaraga nkigira zo kujya guhingira umuntu iyo ngerageje nkabona uko abana  barya mbishimira Imana rimwe, ibyo kurya mbihabwa n’abaturanyi banjye nasigiwe n’abakobwa banjye bitabye Imana ,abo bana  nanjye  nta n’uwakwicira incuro ndasaba leta y’u Rwanda kuko ikunda abanyarwanda kutwumva ikadutangira ubwisungane mukwivuza kuko utu twana nitundwarana sinzi aho nzabajyana .

Niyigena  Alex umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge avuga ko abatishoboye badafite imbaraga zo gukora muri gahunda ya leta yo gutanga imirimo kubatishoboye VUP ,ubuyobozi bw’umurenge buri gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo bazabonerwe ubwisungane  ati”Iki kibazo turakizi abatazashobora gukora imirimo dutanga muri gahunda ya leta yo gufasha abatishoboye tuzagerageza uko tubafasha nk’ubuyobozi nicyo dushinzwe’’

Akarere ka Ngoma kagaragaza ko mu rwego rwo gufasha abatishoboye bishyurirwaga ubwisungane mu kiwivuza gafite gahunda yo gushyiraho ibimina kugeza ku masibo nyamara bukirengagiza  ko hari abageze mu zabukuru badafite amikoro banabona ibyo kurya ari uko bafashijwe n’abaturanyi babo ndetse batagishobora no kujya guca incuro zayo mafaranga bashyira muricyo kimina abakecu n’ abasaza bagasaba ko habonetse ubufasha bwabaramira .

UWAYEZU Mediatrice /Ngoma