NYAGATARE : Abagore bafite ubumuga ntibahezwa mu iterambere

Bamwe mu bagore bafite ubumuga bo mu karere ka Nyagatare bagaragaza ko ubumuga bw’ingingo bafite butabaye inzitizi ku iterambere ryabo nk’uko benshi bashoboraga kubitekereza.

Apr 24, 2024 - 17:07
 0

Abaganiriye na Radio Izuba na Television bemeza ko kugira ubumuga ubwabyo bidasobanuye ko ntacyo ubufite ashoboye ahubwo bisaba kurenga imyumvire y’uko abantu bafite ubumuga batega amaboko. 

Uwamariya Florence ni umubyeyi wo mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare uvuga ko yatangiye gukora umwuga wo gutunganya imisatsi kandi bikaba byarazamuye imibereho ye n’umuryango we.

Yagize ati Aho ntuye ni njye wahiguriye mu bushobozi bwanjye, ubundi akazi nkora ni ako gusuka (gutunganya imisatsi) nkorera mu mujyi nashoboye kubigeraho, ikindi kandi umuntu ufite ubumuga ntaho ahejwe bituma ibyo dukeneye byose tubigeraho n’abakiriya banjye bangirira icyizere kuko mbikora neza.  

Ibi abihuriyeho na mugenzi we Mutumwinka Immaculee uvuga ko nyuma y’aho abantu bafite ubumuga bahawe amahirwe yo kudahishwa, bahisemo kugira ibyo bakora bakiteza imbere

Ati Kuba barakoze ibishoboka bagakuraho ibyo kuduhisha mu bikari byatumye twitinyuka, ubu umuntu ufite ubumuga yarenze imyumvire yo gutega amaboko. Twabonye ko kugugara ingingo atari ukumugara ubwonko atiri ingingo tumugaye, rero byaduhaye amahirwe yo gukora twiteza imbere. Tujya mu makoperative umuntu ufite ubumuga icyo akeneye akibona.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko abantu bafite ubumuga bitabwaho muri gahunda zabashyiriweho mu kuzamura imibereho yabo.

Ati Mu karere ka Nyagatare ninaho hari umubare munini w’abantu bafite ubumuga mu gihugu, rero gahunda zose za leta zigamije kubazamura tuzibagezaho, ubu dufite koperative zigera kuri Enye bibumbiyemo kandi ziterwa inkunga y’agera kuri Miliyoni mu ngenyo y’imari buri mwaka, tunabasaba ko badakwiye kumva ko ubumuga bafite butababuza kugira iterambere.  

Abarenga ibihumbi 20 bafite ubumuga mu karere ka Nyagatare nibo babaruwe mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare. Abagore bafite ubumuga muri rusange muri aka karere bangana na 11,285.

Clarisse UMUTONIWASE /  Nyagatare