RWAMAGANA : Hibutswe Abatutsi bahungiye Mwulire bakarangwa n’ubutwari bwo guhangana n'abicanyi

Hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hazirikanwa ubutwari Abatutsi bagize kuko bagerageje kwirwanaho ubwo bari batewe n’interahamwe bakoresheje intwaro gakondo ,ndetse abagore na bo bakaba aribo bashakaga amabuye bayarunda mu bitenge bagashyira abagabo kugira ngo bahangane nazo gusa, byarangiye byanze baricwa harokoka mbarwa kuko tariki ya 18 Mata 1994 nibwo bishwe nabi n’abarsirikare bari bashinzwe kurinda uwahoze ari perezida w'igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana .

Apr 25, 2024 - 15:05
Apr 25, 2024 - 15:37
 0

Mu gikorwa cyo kubibuka cyabaye tariki ya 18  Mata 2024 mu Rwibutso rwa Mwulire hashyinguwe imibiri 128 y'abishwe muri Jenoside, Muzungu Theoneste uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yavuze ko bashima uyu mwanya bahawe wo gushyingura ababo ,kuko  mbere batari bazi ko bazawuhabwa ati” Turashima cyane leta yacu ituma tubona umwanya nk’uyu tugashyingura abacu mu cyubahiro kuko mbere Jenoside ikirangira byari nko kwirwanaho kuko nta bushobozi twari dufitekugira  ngo tubashyingure mu cyubahiro”

Perezida wa IBUKA  ni umuryango  uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside  ,Dr Gakwenzire Philbert mu butumwa bwe  yavuze ko mu myaka 30 ishize abarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagihura  n’inzitizi zirimo n’imiturire ariko kandi agasaba abarokotse gushyira hamwe bafatanya n’ubuyobozi kwiyubaka ati  ”Hari abacitse ku icumu bagifite ibibazo by’ingutu biterwa  n’ubukana bw’ingufu za Jenoside harimo ubuzima n’imiturire ,ndagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko tumaze iminsi tuganira n’ababishinzwe muri MINUBUMWE  kugira ngo bibonerwe ibisubizo kandi birambye, abacitse ku icumu nabo nibakomeze begere inzego za IBUKA  ku karere mu mirenge n’utugari bishakemo ibisubizo kandi bagishe inama inzego bwite za Leta zibegereye ibibazo bizagaragara ko bigoye ubuyobozi bwacu buzabidufashamo”.

 

Guverineri w'intara y'iburasirazuba Pudence Rubingisa yihanganishije abarokotse by'umwihariko abarokokeye i Mwulire, ndetse ashima n’ubutwari Abatutsi bagize bwo kubanza kwirwanaho .yavuze ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bari kunoza imikoranire kugira ngo abarokotse jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994 bagire imibereho myiza. Agira ati ” Muri iki gihe twibuka tuzirikana ubutwari bwaranze abanya mwulire bwo kubanza kwirwanaho igihe bicwaga kandi tubifuriza no gukomera muri gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,hamwe rero n’ibindi byifuzo perezida wa IBUKA yagaragaje nabyo turakomeza dufatanye n’izindi nzego zaba ari i za Leta ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta ibifite mu nshingano komite za IBUKA zitandukanye turebere hamwe yaba imibereho y’Intwaza ndetse n’undi wese wacitse ku icumu ugikeneye gufashwa mu mibereho haba mu gutuzwa,kuvuzwa,kwiga ariko cyane cyane mu isanamitima. Ibi tuzakomeza dufatanye nizera neza ko nibitarakunda ku bufatanye bizihutishwa bigakorwa.”

Mu Rwibutso rwa mwulire hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 128 ,hakaba hari hasanzwe haruhukiyemo imibiri ibihumbi 26960.

 Jane UWAMWIZA /Rwamagana