NGOMA :Bamwe mu batuye i Karembo barataka kutagira amazi
Abatuye mu mudugudu wa Kivugangoma ya Kabiri mu kagari ka Nyamirambo mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma baravuga ko bahangayikishijwe n’amazi mabi bavoma akaba abagiraho ingaruka zitandukanye zirimo n’uburwayi buterwa n’umwanda uba muri aya mazi bagasaba ko bakegerezwa ivomo.

Nibura ibirometero biri hagati ya bitanu na bitatu ni byo abatuye mu mudugudu wa Kivugangoma ya Kabiri bakora bajya gushaka amazi meza aho ijerekani y’amazi bayigura amafaranga mirongo itanu .
Abo Izuba radio tv isanze mu gishanga cya Kabarenge kiri hagati y’imisozi ya Kigarama ku ruhande rw’umurenge wa Rurenge na Kabirizi ku ruhande rwa Karembo baravuga ko bagowe n’urugendo bakora baje kuvoma bakongeraho ko n’ububi bw’amazi bavoma ashobora kubatera indwara ziterwa n’umwanda.
Nyirabahizi Athanasie”Iyo tuje kuvoma ubwo nyine ntakindi tuba turibukore kuko kuva mu rugo uza aha ni kure ubwose urumva wajya guhinga saa tanu? Dufata umunsi umwe ukaba uwo kuvoma indi mirimo tukayikorera hafi yo mu rugo naho ubundi ntiwaza kuvoma ngo unabone umwanya wo kujya guhinga ntibyashoboka”
Ivomo ryarangiritse ribura gisana
Uyu muturage nawe avuga ko kutagira amazi ari ikibazo gikomeye hagendewe ku ivomo ribari hafi ariko ryangiritse ntirisanwe , ni Hitimana Ladislass ati “Maze wowe uje mu mpeshyi ntacyo ubonye,iyo ari igihe cy’imvura aha haruzura ku buryo iyo abana baje bidumbaguzamo barangiza bakavoma ibiziba bakaba ari byo bashyira ababyeyi babo,ikindi kandi abana bacu abenshi bagiye kuva mu ishuri kuko iyaje hano kuvoma agera ku ishuri yakererewe”
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo cy’amazi kigiye gukemuka binyuze ku ruganda rw’amazi ruri kubakwa ku kiyaga cya Mugesera.
Mutabazi Célestin umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Ngoma ati “Dufite umushinga mugari wo kubaka uruganda rw’amazi dufatiye ku kiyaga cya Mugesera aho kizatanga igisubizo ku ibura ry’amazi mu mirenga ya Mugesera,Zaza na Karembo ndetse n’ibice bito bya Gashanda na Sake ndetse n’ibigega by’amazi byarubatswe muri Karembo rero mu mwaka utaha mu kwezi kwa Gatandatu abaturage bazaba batangiye kuvoma amazi meza”
Kubera kuvoma kure bamwe mu babyeyi bavuga ko benshi mu bana bagenda bata ishuri kubera gukora urugendo rurerure bakagaruka bananiwe ntibajye kwiga.
Nyirimana Leonce /Ngoma