Rwanda-Uganda: Abaturiye imipaka banyuzwe n’uburyo bwo guhahirana n’umutekano
Abatuye mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda na Uganda, baravuga ko kuba barashyiriweho uburyo buborohereza gukomeza ubuhahirane no kuba ibihugu byombi bifite umutekano babibonamo inyungu zikomeye.
Abavuga ibi ni abatuye Ntungamo muri Uganda bambukira ku mupaka wa Kiziba ku ruhande rwa Uganda, n'abo ku ruhande rw'u Rwanda ahitwa Bubare mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare.
Bavuga ko kuba bahurira ku mupaka byubaka ubuvandimwe, ubuhahirane no kagenderana; bigashimangirwa n'umutekano bafite, aho bahamya ko ari wo ishingiro rya byose.
Abaganiriye n'Ibitangazamakuru bya IZUBA, bavuga ko kuba hari umupaka kuri bo atari uwo kubatandukanya ahubwo ari imwe mu nzira zo kubahuza kuko bawubonamo umusaruro.
Ntakirutimana Beauty umuturage wa Ntungamo hafi y'umupaka wa kiziba, yagize ati "Abaturage ba Ntungamo n’abo mu Rwanda turahahirana kuko ku mpande zombi turambuka nta kibazo. Iyo nje mu Rwanda nakirwa neza nta ngorane, tubikesha umutekano uhari mu bihugu byacu byombi. Turishimye cyane kuko nta kibazo rwose."
Abaturiye umupaka bo mu murenge wa Rwempasha nabo bavuga ko bahahirana neza n’abaturanyi, kandi ko bafatanya muri byinshi.
Umwe muri bo yagize ati "Aha hantu haje ari igisubizo kuko mbere kunyura Buziba cyangwa Kagitumba hari kure. Byari ukuzenguruka ariko aho uyu mupaka utunganyirijwe ubu duhabwa serivisi nziza haba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse niyo twambutse Uganda."
Arakomeza ati "Natwe ibyo tuba dusabwa turabyubahiriza nk’abaturage, ibi rero bishimangira ubuhahirane no guturana neza, ugasanga ahanini turahahirana ku biribwa ndetse n’ibindi bijyanye n’imibanire tubihuriyeho."
Ingingo yo kurushaho gushimangira ubuhahirane mu ngeri zinyuranye n'umutekano hagamijwe iterambere ry’abaturage by’umwihariko abaturiye imipaka yu Rwanda na Uganda nk’imenyetso cy'imibanire myiza; nibyo byafashe umwanya biganirwaho n’inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano mu bice bya Ntungamo, Kabare, Rubanda, Kisoro, Rukiga muri Uganda n'izo mu Rwanda mu bice by'intara y'Amajyaruguru n’iby’Uburasirazuba mu nama yabahurije I Nyagatare kuri uyu wa 18 Kamena 2025.
Guverineri w’Intara y'Uburasirazuba Pudence Rubingisa avuga ko hari byinshi bemeranyijwe gukomeza gufatanyamo bishimangira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Ati "Mu ngamba dufashe harimo gukomeza guhuza imbaraga mu gukomeza gukemuraibibazo byugarije abaturage bacu ku mpande zombi tunashaka n’amahirwe mesnhi ahari twakubakiraho mu kunoza uwo mubano no kubungabunga urujya n’uruza rwa’abantu dushimangira n’umutekano"
Yongeraho ati "Turanafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka nko kurwanya ibiyobyabwenge, n'ibyaha bijyanye n’amatungo yambuka hirya no hino adafite uburenganzira"
Ku ruhande rwa Uganda; Komiseri Namara Anthony ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Miniseri y'ubutegetsi bw'igihugu, yavuze ko kunoza imigenderanire no guhura kenshi bizakomeza.
Ati "Guhura bizakomeza kandi birashimangira ko ibyagiye bitunganywa mbere bigizwemo uruhare n’impande zombi; byagiye bitanga umusaruro mu gutuma abaturage bacu baturanye neza kandi babanye neza."
Kunoza umubano hagati y'impande zombi bisanzwe bigaragarira mu nama nk'iyi yabaye n’ubusabane bujya buba binyuze mu mikino inyuranye.
Uretse abayobozi ku rwego rw'Intata, iyi nama yarimo n’abayobozi b'uturere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare ndetse n’abayobozi b’imirenge yo mu Rwanda ihana imbibi na Uganda.
Titien MBANGUKIRA/NYAGATARE
