Ruhango: Ababyeyi basabwe kongera umwanya w’ibiganiro bagenera abana
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) irasaba ababyeyi kurushaho kwegera abana no kubabonera umwanya uhagije, bakirinda guhugira gusa mu mirimo yabo kuko umwana ari we musingi w’umuryango w’ejo hazaza.
Ibi babisabwe ubwo hasozwaga igikorwa cyo guhuriza hamwe abangavu batewe inda ndetse n’ababyeyi babo bo mirenge ya Ruhango, Byimanana, Bweramana yo mu karere ka Ruhango cyari kimaze iminsi ine (4) hagamijwe gufasha abangavu bahohotewe bagaterwa inda gusubira mu buzima busanzwe no kubaha serivisi z’isanamitima, iz’amategeko no kubahumuriza.
Ni igikokorwa kandi kitabiriwe n’imiryango itegamiye kuri Leta itandukanye ifite aho ihuriye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu, harimo kandi abagize amadini n’amatorero, inzego z’umutekano n’abanyamateko bakorana byahafi na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.
Abitabiriye igikorwa cyo kuganiziza abana bahohotere (ifoto/N.Charles)
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana no kugaragara ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’inda ziterwa abangavu, ibi kandi bikomeje kuba ikibazo ku muryango Nyarwanda.
Nyuma yo kuganirizwa no gusonurirwa, bamwe mu babyeyi bo muri iyi mirenge bavuga ko bagiye kurushaho kwegera abana babo no kongera ibiganiro bagirana na bo kugira ngo babarinde ibyo bibazo.
Mukantwali Marie Grace umwe mu babyeyi witabiriye iki gikorwa yagize ati “Nk’ababyeyi icyo tugiye gukora ni ukurushaho kwegera abana bacu tukongera ibiganiro tugirana nabo, kuko muri ibi bihe ababyeyi basigaye baragabanyije igitsure.”
Mukantwali Marie Grace umubyeyi wishimiye ibiganiro byatanzwe (ifoto/N.Charles)
Mukahabyarimana Chantal ni undi mubyeyi na we yavuze ko impamvu nyamukuru ituma ibi bibazo bikomeza kugaragara ari uko ibiganiro byo mu miryango byagabanutse.
Yagize ati “Igitera ibi bibazo byose ni uko ababyeyi batakiganira mu miryango yabo. Turabona ko kongera ibiganiro mu miryango byagabanya ihohoterwa n’inda ziterwa abana babakobwa.”
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana, Umutoni Aline, yavuze ko kurinda umwana ari inshingano z’ababyeyi n’umuryango muri rusange.
Yagize ati “Umwana akenewe kurindwa, kandi abafite abana bagomba kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere. Ni ngombwa ko ababyeyi babonera abana babo umwanya wo kubaganiriza, ntibahugire mu mirimo yabo gusa.”
Yakomeje ashimangira ko kuganiriza abana no kubaba hafi bifasha kubarinda kugwa mu bibazo birimo ihohotera rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu.
Ati “Ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana twabibutsa ko ari inshingano zabo nyamukuru baba bafite ku bana ari ukubaha uberere buboneye. Ni ngombwa ko abafite abana babyaye bakomeza kubaba hafi kugirango babarinde kugerwaho n’ingaruka z’igihe kirekire ndetse no gusambanywa ubugira kenshi”.
Umutoni Aline DG muri Migeprof ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana (ifoto/N,Charles)
Abangavu 120 basambanyijwe bagaterwa inda bo mu mirenge ya Byimana, Ruhango na Bweramana mu karere ka Ruhango ni bo bahurijwe hamwe n’ababyeyi babo muri iki gikorwa. Bagenewe inyigisho zigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, kubahumuriza no kubafasha kongera kwiyubaka.
Muri izo serivisi bahawe harimo iz’ubuvuzi, iz’ubujyanama bw’isanamitima, iz’amategeko ndetse n’izibafasha kongera gusubira mu buzima busanzwe.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko kigamije gufasha abangavu bahuye n’ibi bibazo kongera kwigirira icyizere, bakabona ubufasha bubafasha gukomeza ubuzima bwabo neza ndetse no kubarinda kongera guhura n’ibibazo nk’ibyo.
Ntamwemezi Charles/Ruhango
