Ruhango: Ikiraro gishya gihuza Ruhango na Nyanza cyitezweho kongera ubuhahiranire n’imigenderanire
Abatuye mu mirenge ya Bweramana mu karere ka Ruhango ndetse na Mukingo yo mu karere ka Nyanza barishimira ko kubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Police y’iguhugu bagiye kubakirwa ikiraro kibahuza cyahoze ari imbogamizi ku mihahiranire n’imigenderanire yabo.
Bamwe mu baturage bavuga ko kuba ntakiraro kibahuza bagiraga byatumaga ingendo bakora ziba ndende ndetse bigatuma urujya n’uruza rudakorwa neza. Kuri ubu aba baturage barishimira ko ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi hatangijwe ibikorwa byo kucyubaka hagamijwe gukemura iki kibazo kuburyo burambye.
Bavugirije Eliyasi utuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yagize ati “Iri teme ntabwo ryari gukorwa n’abaturage. Byari byarahagaritse ubuhahirane, amabuye yaturukaga muri Rubona ntabwo yaracyambuka. Iyo imvura yagwaga hakuzura abanyeshuri ntabwo bazaga kwiga.”
Mugenzi we yitwa Nyirankunzayabo Vanessa utuye mu murenge wa Bweramana we yagize ati “Ubuhahirane bwarahagaze, abanyeshuri baburaga uburyo bwo kujya kwiga iyo imvura yagwaga amazi akuzura, kuko abanyeshuri benshi biga hakurya."
Yongeyeho ko bashimira ubuyobozi bw’igihugu ndetse bagashima Ingabo na Police by’igihugu bagiye kubafasha kubakirwa iki kiraro cyahoze ari imbogamizi k’urujya n’uruza hagati y’imirenge yombi.
Ati “Iri teme niryubakwa iterambere riziyongera, ubwigunge twari dufite tuzabuvamo ntabwo tuzongera kubura uburyo bwo kwambuka tujya hakurya cyangwa abo hakurya baza inaha. Ubu turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho bukabona ko dukeneye iteme bikaba bigiye kugerwaho turabashimiye cyane."
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko ubufatanye n’Ingabo z’Igihugu ndetse na Polisi y’u Rwanda bufasha mu gushyira mu bikorwa ibikorwa by’iterambere rigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati ”Inzego z’umutekano ni inzego zifatanya n’abaturage, ni muri ubwo buryo zigiye gufatanya nabo kubaka igikorwaremezo nk’iki, zunganira abaturage ndetse n’igihugu muri rusange.”
Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bifasha ubuyobozi bw’akarere kugera ku mihigo baba barasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Ati "Ingabo z’igihugu na Police y’ u Rwanda mu bikorwa bahurimo bigateza imbere abaturage, cyane cyane badufasha mu mihigo tuba twarasinyanye n’umukuru w’igihugu, ni ibikorwa abaturage baba bakeneye cyane.”
Umuyobozi w'akarere ka Ruhango, Ingabo na Police ndetse n'abaturage batangiza ibikorwa byo kubaka ikiraro
Yakomeje avuga ko ubu bufatanye mu bikorwa by’iterambere ari kimwe mu bigaragaza uruhare rw’inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kubegera mu bibazo bibugarije.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere bateganya gukorana n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’igihugu mu gihe kiri imbere.
Bakaba bahereye kw’iyubakwa ry’ikiraro cya Ntosho cyari kimaze igihe kitari gito ari imbogamizi k’urujya n’uruza rw’abaturage b’imirenge ya Bweramana mu karere ka Ruhango na Mukingo mu karere ka Nyanza.
Biteganyijwe ko iki kiraro kizuzura mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, kikazafasha mu koroshya ingendo z’abaturage no guteza imbere ubuhahirane hagati y’uturere twombi.
Ntamwemezi Charles/Ruhango
