GATSIBO:"Abaganga bishe muri Jenoside barahemutse":Dr Gilbert Mutuyimana-ibitaro bya kiziguro"

May 29, 2026 - 10:13
May 29, 2026 - 11:02
 0
GATSIBO:"Abaganga bishe muri Jenoside barahemutse":Dr Gilbert Mutuyimana-ibitaro bya kiziguro"

Abakozi b 'ibitaro bya kiziguro, ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo ,abatuye kiziguro no mu nkengero Zaho bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Ku nshuro ya 32 abari abakozi b' ibitaro,abarwayi n'abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Hanibutswe nabari abakozi b'ibigo nderabuzima 11 bishamikiye Ku bitaro bya kiziguro.

byabanjirijwe n'urugendo rwerekeza k' Urwibutso rw'Akarere ka Gatsibo ruri mu murenge wa Kiziguro. Ibiganiro bitandukanye byagaragaje ko Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi ubu ni mu karere ka Gatsibo Gatete Jean Baptiste yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace kuburyo mu cyumweru kimwe hari hamaze gupfa Abatutsi ibihumbi makumyabiri. 

Bakora Urugendo 

Mu ijambo rye Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo Jabo Jean Marie Vianney yavuze ko yavuze ko hari abaganga bakoraga kuri ibi bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo bagize uruhare muri Jenoside bica abatutsi I kiziguro.

Ati" Hari abari abaganga barimo Dr Rwamakuba Emmanuel,Mutabazi Cyprien na Gatsinzi bishe Abatutsi kiziguro turabazi tuboneyeho umwanya wo kubanenga no gusaba abaganga b'iki gihe kurangwa n'indangagaciro zubaha ubuzima"

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukamana Marceline nawe yanenze abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitari bikwiye.

Ati" hari abaganga bagakoze kinyamwuga, hari abihaye Imana n'abashinzwe umutekano bishoye muri Jenoside Bose ni Abo kugawa, nkaba nsaba buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango Jenoside itazongera ukundi"

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo DR Mutuyima Gilbert yashimye inkotanyi zahagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubu igihugu kikaba gikomeje gutera imbere.

Yongeyeho ko nk'abaganga Ubu baharanira ko ababagana bitabwaho.

Ati"Twe Abo mu Nzego z'ubuzima Ubu icyo dushyize imbere tubikesha ubuyobozi bukuru bw 'Igihugu cyacu ni ugutanga serivisi nziza mu buryo bwihuse abatugana natwe tukanabegera tukabitaho kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Ibitaro bya Kiziguro biherereye muri Diyoseze ya Byumba Kiliziya Gatulika ikaba ibifatanyije na Leta kubw'amasezerano.